Inshingano nyamukuru z’abadepite bashya muri manda nshya yabo

Abasesengura imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’abaturage basanga abadepite bashya bakwiye kuzibanda cyane mu kunoza amategeko azatuma ibikubiye muri Manifesito Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kugira umuvuduko muri iyi manda y’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse urutonde ntakuka rw’abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Muri iyi myaka itanu abaturage barabasaba ubufatanye maze ahakiri icyuho mu iterambere hakazibandwaho.

Ku rutonde rwa burundu rw’abazahagararira imitwe ya politiki itandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko, hari amwe mu mazina yubatse ibigwi mu mirimo itandukanye bakoze mu nzego z’igihugu.

Senateri Nkusi Juvenal ahamya ko ubunararibonye bavanye hanze babwifashisha mu kunoza ibyo abaturage babifuzaho.

Naho Hon. Mukama Abbas wabaye umudepite kuva 2000 kugeza 2018, ku busesenguzi bwe ndetse n’ubunararibonye afite mu mirimo y’Inteko, asanga abadepite bashya bazafatanyiriza hamwe mu gushyiraho amategeko azatuma gahunda za guverinoma muri iyi myaka itanu zishyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta, bavuga ko kugira ngo iterambere Abanyarwanda basezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu rigerweho, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kuzongera imbaraga mu kugenzura abashyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro kandi bakabikora kurushauko byakorwaga mbere.

Manifesto y’Umuryango wa RPF Inkotanyi igaragaza ko kuva mu 2024 kugeza muri 2029, harimo kwihutisha iterambere rirambye.

Muri iyo myaka, FPR Inkotanyi yagaragaje ko izashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo mishya, aho nibura ku mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 hibandwa ku bagore n’urubyiruko.
Yiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rizaba riri ku kigero cya 8% buri mwaka, naho umusaruro w’inganda ugere kuri 13% buri mwaka.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

MOROCCO: 20 Bishwe n'ubushyuhe bukabije

Fri Jul 26 , 2024
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco cyo muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa. Ibi byabaye none ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe […]

You May Like

Breaking News