Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri

1

Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage.

Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera hamwe ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 (2024-2029).

Abitabiriye uyu mwiherero barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2024/2025, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, ubukangurambaga mu baturage ndetse na gahunda z’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere.

Ikibazo cy’ibura ry’isoko ku musaruro ahanini w’umuceri ngo abayobozi b’uturere baricecekeye bigeza ubwo bivuzwe n’umukuru w’Igihugu. Minisitiri Musabyimana kandi ntiyumva ukuntu umuceri wabura isoko n’ibigo by’amashuri biwukenera.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Musabyimana yashimiye aba bayobozi ku ngamba bafatiye muri uyu mwiherero zirimo izo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nk’Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi.

Abayobozi kandi basabwe gufata ingamba zo gukura abaturage mu bukene; gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; kwita ku isuku, gukangurira abaturage kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) no kurwanya ibyaha hashyirwa imbaraga mu kunoza imikorere y’irondo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

2029 Abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza n’amashanyarazi

Mon Aug 26 , 2024
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n;amazi meza ndetse zifite n’amashanyarazi nk’uko bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2). NST2 yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu Nama y’Abaminisitiri yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba igaragaza neza impinduka […]

You May Like

Breaking News