isano iri hagati y’insengero zitujuje ibisabwa n’utubari tubyinamo abambaye ubusa-Minisitiri Umutoni

3

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yagaragaje ko abari inyuma yo gushinga insengero zitujuje ibisabwa n’abafungura utubari tubyinirwamo abambaye ubusa buri buri, bose bahuriye ku ngingo yo gufatirana abantu mu ntege nke z’amarangamutima, mu mitekereze no mu bukungu bagamije inyungu zabo bwite.

Minisiri Umutoni yagaragaje ko bitari bikwiriye nk’igihugu cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ibyo bisa nko kwirara bihabwa umwanya na busa.

Ni ubutumwa yanyujije kuri X agaruka ku bibazo bitandukanye bisa n’ibyahuriranye byo gufunga abantu 22 babyinaga mu kabari bambaye ubusa n’icyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa.

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe insengero nyinshi zikomeje gufungwa, zimwe zishyira ubuzima bw’abaturage zigasenywa ndetse Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza ko imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi 40 yakoreraga hirya no hino mu gihugu igomba gihagarikwa.

Ni ingingo na Minisitiri Umutoni yagarutseho agaragaza ko iki cyumweru gishize cyari ingenzi cyane.

Yavuze ko ku kuva ku gufungwa kw’insengero zitujuje ibyangombwa “kugera ku guta muri yombi abagira uruhare mu mikorere y’utubari tw’ibanga” avuga ko abo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa hari icyo basangiye.

Ati “Bose bahuriye ku gufatirana abantu mu ntege nke z’amarangamutima, mu mitekereze no mu bukungu bagamije inyungu zabo bwite. Ibyo turi kubona mu Rwanda biteye impungenge.”

Yavuze ko nk’igihugu kivuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abaturage bacyo bagihanganye no gukomeza gushimangira agaciro kabo n’imitekerereze iteye imbere, “nta mwanya na muto wo kwirara no guhora abantu bihisha mu mutaka wo kwishingikiriza ku mvugo z’uko ‘ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo biboneye.”

Iki kibazo cy’amadini n’insengero bimaze iminsi bifungwa byanagarutsweho na Perezida Kagame ku wa 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard n’iz’abadepite.

Ati “Aba bantu bateka imitwe bakanyura muri ibyo by’amadini, mu makanisa mu madini mu biki, bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro.”

Perezida Kagame yavuze ko bishobora gukorwa umuntu akajya asorera icyo yinjije “waba wacyinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo”, ati “igihe urwo rubanza rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma cyangwa iki, reka habanze hajyeho umusoro”.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

3 thoughts on “isano iri hagati y’insengero zitujuje ibisabwa n’utubari tubyinamo abambaye ubusa-Minisitiri Umutoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Dr Uwicyeza uyobora RGB yavuze ku banyamakuru bica umwuga nkana

Sat Aug 24 , 2024
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko nubwo abenshi mu banyamakuru bakora kinyamwuga ndetse bakubahiriza amategeko y’umwuga ariko hari abandi cyane cyane bakorera kuri internet bakibyirengagiza nkana ndetse bakwiriye kwitabwaho by’umwuihariko, iyo mikorere igahagarara. Ni ubutumwa Dr Uwicyeza yanyujije kuri X asubiza ku bundi bwagaragaragamo […]

You May Like

Breaking News