Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi muri RBA, Niyonkuru Zéphanie avanwa mu nshingano

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wari umaze igihe kirekire akorera Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama ni yo yamuhaye izo nshingano.

Ni inshingano agomba kungirizaho Cléophas Barore uyobora iki kigo kuva m’Ukuboza 2023.

Abandi bahawe imirimo barimo Munezero Clarisse wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Cyiza Béatrice wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidikikije.

Ni mu gihe Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavanwe ku mirimo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kenya: Birabujijwe gucira no kwipfunira ku muhanda utubahirije amategeko

Sat Aug 24 , 2024
Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya ’Nairobi’, bwatangaje ko bitemewe gucira, kwipfunira ndetse no kwihagarika mu muhanda. Ubu buyobozi bwashyizeho n’ibihano bidasanzwe birimo gufungwa ku muntu uzabikora. Geoffrey Moisria, uyoboye ikigo gifite mu nshingano kurengera ibidukikije i Nairobi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama […]

You May Like

Breaking News