Ishimwe rya P. Kagame ku bihugu 29 byamwoherereje ubutumwa bumushimira

Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu 29 byo hirya no hino ku Isi, nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumushimira ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida yashimiye ibyo bihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Ibihugu yagaragaje ko byamwoherereje ubutumwa bumushimira biciye mu bakuru babyo, aba za Guverinoma zabyo ndetse n’abadipolomasi ni Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Ibirwa bya Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopie, Guinée-Bissau, Guinée-Conakry, Kazakhstan, Kenya, Liberie na Madagascar.

Birimo kandi Ibirwa bya Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Ibirwa bya Seychelles, Somalie, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Tanzanie, Türkiye, Uganda, Venezuela, Zambie n’ibindi.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko u Rwanda rwiteze “gukomeza umubano wunguka ku bw’abaturage bacu ndetse no hagati yabo”.

Amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga, yerekana ko Perezida Paul Kagame yayatsinze ku majwi 99.18%.

Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda wamuguye mu ntege yagize amajwi 0.50% na ho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Senegal: Imfungwa zakamejeje mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Tue Jul 23 , 2024
I Dakar muri Senegal imfungwa zikomeje kurya karungu nyuma y’uko ngo zifatwa nabi bituma zikora imyigaragambyo. Izi mfungwa n’abagororwa bo muri Camp pénal liberté 6 i Dakar, batangiye imyigaragambyo ku wa Gatanu bavuga ko babazwa no gufatwa nabi. Bahise bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira […]

You May Like

Breaking News