Israel Mbonyi yamaze kumvikana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ku bijyanye no kwamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Maltona’ kidasembuye, giherutse gushyira ku isoko.
Amakuru yizewe IGIHE ifite, by’umwihariko akaba anemezwa n’uruhande rwa SKOL Brewery Ltd, avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano ndetse n’amafoto yamaze gufatwa, igisigaye kikaba ari ukuyasohora bakamutangaza nka ‘Brand Ambassador’ mushya w’iki kinyobwa.
Tuyishime Karimu, Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd yemereye IGIHE aya makuru, icyakora avuga ko nta byinshi yayatangazaho kuko mu minsi ya vuba bari bushyire hanze byinshi ku byo bumvikanye.
Ku rundi ruhande, aya masezerano abaye aya kabiri nyuma y’ayo Israel Mbonyi aherutse gusinyana na Infinix Rwanda aho aherutse guhabwa inshingano zo kwamamaza telefone zabo nshya.