Israel Mbonyi yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko yakiriwe muri Uganda

5

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yikojeje ku mbuga nkoranyambaga ze asangiza abamukurikira umunezero yatewe n’uburyo yakiriwe muri Uganda.

Mu rukerera rwa tariki 26 Kanama 2024, ni bwo muramyi Israel Mbonyi yasindutse agaragaza ugushima nk’umuco mwiza Abanyarwanda bimakaje imyaka n’imyaka.

Mu butumwa yanditse ku mbuga ze, yagize ati:” Mbega ijoro ry’igikundiro na none, urukundo rw’Imana kuri twe ruratangaje, warakoze Mana ku bw’abantu bawe batangaje, icyubahiro cyose kibe icyawe Papa.”

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2024 i Mbarara, cyabanjirijwe n’icyabereye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval tariki 23 Kanama 2024, na cyo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu maze bakizihirwa, babyina banaririmba indirimbo ze yaba iza vuba zirimo Nina Siri, Icyambu n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko yiteguye icyo Imana izamukoresha, kandi ishimwe rye rishimangira ko yabanye n’Imana mu bitaramo bye.

Yavuze kandi ko kwakirizwa idarapo ry’Igihugu bivuze ikintu kinini kuri we, kuko ari ikimenyetso cy’urukundo ndetse ko urwo bamukunda na we arubakunda.

Mbonyi ataramiye muri Uganda mu gihe yari aherutse guha ibyishimo Abanyakenya mu gitaramo cyiswe Africa Worship Experience cyabaye tariki 10 Kanama 2024.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

5 thoughts on “Israel Mbonyi yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko yakiriwe muri Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Leta iri hafi kubona abacunga Sitade Amahoro

Mon Aug 26 , 2024
Leta y’u Rwanda irimbanyije ibiganiro n’ibigo bitandukanye bizacunga Sitade Amahoro iherutse kuvugurwa. Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Times, biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 iki gikorwa remezo kizaba gifite abakireberera buri munsi. Sitade Amahoro yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe […]

You May Like

Breaking News