Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala.

2

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kampala aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bakoraniye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyiyari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we batari bake baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda.

Abagera ku bihumbi 15 bari bakoraniye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval ubusanzwe kitisukirwa n’umuhanzi uwo ariwe wese mu muziki wa Uganda.

Uyu muhanzi wari witwaje itsinda ry’abacuranzi be, ntiyigeze atenguha abakunzi be kuko mu gihe cy’amasaha hafi abiri yamaze ku rubyiniro yabasusurukije muri nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Yaba izo yakoze mu myaka yo hambere kugeza ku zigezweho uyu munsi ziyobowe na Nina Siri.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Israel Mbonyi yasanganiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana n’abo bari kumwe bajya kumushimira.

Nyuma y’iki gitaramo Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana.”

Iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabanjirije icyo agomba gukorera i Mbarara n’ubundi muri Uganda ku wa 25 Kanama 2024.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gicumbi: Mukandengo yishimira ko Girinka Munyarwanda imufasha kwishyurira Abana ishuri

Sat Aug 24 , 2024
Mukandengo Verediana wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Nyarutarama atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imutunze, ikanamufasha kwishyurira umwuzukuru we ishuri. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yasobanuye ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imuha ifumbire, akayigurisha bikamufasha kwishyurira umwuzukuru […]

You May Like

Breaking News