Israel Mbonyi yipfunyikiye impamba mu gitaramo ari gutegura i Nairobi.

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bagezweho muri Kenya kubera nyinshi mu ndirimbo ziri mu Giswahili amaze iminsi akora, yipfunyikiye impamba izamugeza i Nairobi aho afite igitaramo ku wa 10 Kanama 2024.

Uyu muhanzi wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza i Nairobi yabanje gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Heri taifa’.

Iyi ndirimbo yashyize hanze iri mu rurimi rw’Igiswahili, uwavuga ko ari impamba Israel Mbonyi yipfunyikiye mbere yo gutangira urugendo rw’i Nairobi ntabwo yaba abeshye.

Ni indirimbo igiye hanze ikurikira izirimo Yeriko na Yanitosha uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze nazo ziri mu rurimi rw’Igiswahili rusa n’urwahiriye uyu muhanzi mu kwagura imbibe z’umuziki we.

Iki gitaramo ’Africa Worship Experience’ byitezwe ko kizabera muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko aho iya make ari ibihumbi bitatu by’amashiringi ya Kenya, hafi ibihumbi 30 Frw.

Itike ya VIP iri kugura ibihumbi umunani by’amashilingi ya Kenya, bivuze hafi ibihumbi 80Frw, mu gihe muri VVIP itike yaho iri kugura ibihumbi 12 by’amashilingi ya Kenya (akabakaba ibihumbi 120Frw).

Itike izaba ihenze muri iki gitaramo izaba igura ibihumbi 20 by’amashilingi ya Kenya hafi ibihumbi 200Frw.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu muhanzi ateganya gukorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024 icyakora akazava muri Kenya yerekeza muri Uganda aho afite ibitaramo bibiri.

Igitaramo cya mbere muri Uganda, Israel Mbonyi azagikorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azaba ataramira i Mbarara ho muri Uganda.

Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye i Nairobi

Israel Mbonye ategerejwe mu bitaramo bibiri muri Uganda

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Igisubizo cya Bwiza utaragabiwe na Perezida Kagame.

Tue Jul 30 , 2024
Umuhanzi Bwiza yagize icyo avuga nyuma y’uko Perezida Kagame agabiye inka abahanzi bo mu Karumuna mu Karere ka Bugesera ariko we ntabonekemo hagatungwa intoki Butera Knowles ko yamugiriye ishyamba. Nyuma y’uko mu gihe cyo kwamamaza abakandida Perezida n’abakandida-Depite, umukandida Perezida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yemeye guhura n’abahanzi batuye mu […]

You May Like

Breaking News