John Cena wamamaye mu Mikino Njyarugamba ya ’World Wrestling Entertainment (WWE)’ izwi nka ’Catch’ yatangaje ko azasezera kuyikina nk’uwabigize umwuga mu 2025.
Uyu Munyamerika yabitangaje mu mirwano izwi Money in the Bank yabareye i Toronto muri Canada avuga ko asezeye gukina nk’uwabigize umwuga bityo ko imirwano yo mu 2025 azayikoresha asezera abakunzi be.
Yagize ati “Ntangaje ko nsezeye gukina muri WWE. Ndashimira cyane abafana bemeye ko nkinira mu nzu bubatse igihe kinini.”
John Cena afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho muri uyu mukino kuko yabaye uwa mbere ku isi inshuro 16 kuva mu 2001 yatangira gukina nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukino kandi niho washibutsemo gukina filimi kwa Cena aho yagaragaye muzakunzwe cyane nka Suicide Squad, Fast & Furious 9 na Teenage Mutant Ninja Turtles.