Kuwa 26 Nyakanga 2024 nibwo Itsinda riyoboye Pi network (coreteam) bashyize ahagaragara video isobanura uburyo bwo gushyiraho Ifoto muri account yawe Pi network, ibi byaje ubwo hari hashize iminsi hasotse irindi tangazo ryahamagariraga abapioneers kugira uruhare mucyo bise Challenge aho winjira muri porogaramu ya Pi aho bakunze kwita ahabanza( home page) ugakanda kuri ahagana hejuru bakwemerera kugira ibyowuzuza birimo Mainnet Checklist ndetse naho bakuyoboraga kujya mugice kitwa Fireside forum ukajya ahanditse profile bakagusaba gushyiramo ifoto yawe ukayishyiramo bisanzwe nkuko ushyira ifoto kuzindi mbunda nka facebook, Instragram,whattssap, Tik tok ndetse n’indi.
Itsinda ry’abahagarariye Pi (Pi coreteam) kuri iyo tariki twavuze haruguru batanze ibisobanuro birambuye bishya kuri ubu buryo bwo bwo gushyira ifoto kuri conti ya Pi network bwasohotse kuri Pi2Day, muri videao yatanzwe muri home screen ya PI. Itsinda ry’abahagarariye Pi barimo kwerekana uburyo ushobora gushiraho ifoto Pi unyuze muri Foreside forum, aha ninaho iyo umaze gushyiraho ifoto ikuranga ushobora kujya mu ishakiro ubundi ukagakoresha username ubundi ukaba wa kurikira (follow) umupioneer mugenzi wawe ndetse unamusaba ibucuti (friend request). Itangizwa rya Pi Social Profiles ntabwo ari uguha abapayiniya gusa urubuga rwo kwidagadura ahubwo ni n’imbarutso yo kuzamura imikoranire muri ecosystem ya Pi, ndetse ibi byerekana inzira yo guhuza abapioneers biberekeza kuri Open Network muri 2024.
ESE UBU BURYO BUSHYA BWO GUSHYIRA IFOTO KU UMWIRONDORO BUZANIYE IKI ABAPIONEERS?
Pi ntabwo arifarangakoranabuhanga gusa ahubwo ni n’umuyoboro wo guhuza abantu, kuko Pi imaze kugira abayikoresha barenga Million 60 ubu rero ni uburyo buzafasha abapioneers ku isi hose guhuza yaba mubibanire ndetse no gukorana mubucurizi na service zitandukanye.
Ubu kandi ni uburyo bushya buje aho umwirondoro wawe ugaragara ndetse ufite ifoto kugira bitume abandi bashidukira kwinjira mumushinga kandi byereke itsinda riyoboye umushinga abapioneers nyabo muri iki gihe hari kwitegurwa ifungura ry’umuyoboro muburyo buziguye (Open network). Sibyo gusa ahubwo nirwo rubuga rwiza ruzerekana ibikorwa by’abapioneers binyuze muburyo bwo kwamamaza muri Fireside forum. Pi rero nk’umuyoboro wa web3 uzahurizwamo amaporogaramu menshi mugihe kizaza ubu byamaze no gutangira, umwirondoro wawe washyize muri porogaramu uzajya uhita wihuza nizo porogaramu zindi zahurijwe muri Pi browser. Sibyo gusa kandi nonone kandi nkuko tubikesha minepi.com, itsinda ry’abayobora Pi (Pi Coreteam) bavuga ko bizaba byoroshye aho uzajya uhuza umwirondoro wawe uri muri porogaramu ya Pi n’izindi mbugakoranyambaga nka facebook, whattsap,Instragram, YouTube, tiktok n’izindi, banavuga ko kandi bazakuraho ikiswe nk’ikiraro cyangwa inzitizi iri hagati y’umuyoboro wa web2 na web3 ariwo wubakiyeho umushinga wa Pi network.
Uyumunsi Pi coreteam iratangaza ko miliyoni zisaga 3.36 z’abapioneers bamaze kugira umwirondoro wuzuye muri progaramu ya Pi. Baboneraho kandi gushishikariza abapioneers batarabikora ko nabo bafata iya mbere bakuzuza umwirondoro wabo kugira ngo hagaragare abapioneers bahari kandi biteguye ndtse bafite intego muri ikigihe twegereza ifungurwa ry’umuyoboro wa Pi (Open network) muri uyumwaka wa 2024
Ubaye utarabikora, injira muri Pi Browser hanyuma ukande ahanditse “Profile” ubundi ushyireho ifoto yawe.
KURIKIZA IYI NZIRA WISHYIRIREHO I FOTO