Mu gihe umuhanzikazi w’icyamamare, Jennifer Lopez n’umugabo we, Ben Affleck bamaze gutandukana, ubu noneho nta cyizere cyo kwiyunga hagati yabo nyuma yaho umugabo we yamaze kwimukira mu nzu nshya yaguze i Los Angeles.
Mu cyumweru gishize Jennifer Lopez yizihije isabukuru y’imyaka 55 ari wenyine, binatangazwa ko umugabo we Ben Affleck batabanye neza atigeze yitabira ubutumire yari yamuhaye ndetse ntagire n’ubutumwa bwihariye amwoherereza.Nk’uko TMZ yabitangaje, ngo ibi byababaje cyane Jennifer Lopez ariko kandi ngo bituma atakaza ictizere cy’uko basubirana vuba dore ko yari yaramusabye ko bakwiyunga Ben Affleck akibitera utwatsi.
Ben Affleck aherutse kwanga ubutumire bwa Lopez wamutumiraga mu isabukuru yeUbu noneho Ben Affleck usanzwe ari icyamamare muri Sinema, nyuma yaho yari aherutse gusohora ibikoresho bye mu nzu yabanagamo na Jennifer Lopez, ubu yamaze kwimukira mu mututirwa mushya agiye kwibanamo.