Umuhanzi Joseph Akinwale wo muri Nigeria uzwi cyane nka Joe Boy, yageze i Kigali aho aje mu mishinga itandukanye harimo n’uw’indirimbo afitanye na Bruce Melodie.
Joe boy yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro rya tariki 1 Ukwakira 2024, yakirwa n’abarimo Kenny Mugarura ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Sosiyete ya 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie.
Uyu muhanzi abisikanye na Bien Aime wo muri Kenya wari umaze iminsi mu Rwanda aho na we yari yaje mu mishinga yo gukora indirimbo na Bruce Melodie bise Iyo foto yahise inakora amateka yo kuzuza abayirebye basaga miliyoni mu gihe gito kitageze ku minsi ibiri igiye ahagaragara, biyigira iya kabiri mu ndirimbo z’Abanyarwanda zaciye ako gahigo kuko iya mbere ari My Vow ya Meddy.
Joe Boy asanzwe amenyerewe mu njyana zirimo AfroPop na RnB, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Sip, Beginning, Baby na Nobody yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune.
Si ubwa mbere uyu muhanzi aje mu Rwanda, kuko tariki 03 Ukuboza 2022, yataramye muri Kigali Fiesta Live Concert cyabereye muri Bk Arena cyari cyateguwe na East African Promoters.