Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ ari i Kigali.

1

Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2024 mu rugendo yagize ibanga ndetse amakuru ahari agahamya ko n’abamwakiriye yabihanangirije kugira umunyamakuru babwira iby’urugendo arimo.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Jonathan Roumie yirinze kugira umunyamakuru bavugana ndetse wabonaga ko anabangamiwe n’uwamufataga amafoto wese.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi wa filime w’ikirangirire ku Isi ari i Kigali muri gahunda ze bwite ari na yo mpamvu yirinze ko byajya mu itangazamakuru.

Jonathan Roumie wavutse ku wa 1 Nyakanga 1974 ni umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika uzwi cyane kubera gukina nk’umuvugabutumwa Lonnie Frisbee muri filimi yitwa Jesus Revolution yasohotse mu 2023, ndetse no gukina nka Yesu muri ‘The Chosen’, filime y’uruhererekane yakunzwe bikomeye biturutse ku buryo igaragaza ubuzima n’urugendo rw’ivugabutumwa rwa Yesu w’i Nazareti.

Roumie yamenyekanye mu biganiro bizwi kuri televiziyo birimo icyitwa The Good Wife, As The the World Turns na Castle.

Ni we wakinnye nk’umukinnyi w’Imena ku nshuro ya mbere muri filimi benshi bakunze kwita iya Yesu ubwo yasakaraga hirya no hino ku Isi mu mushinga wari ugamije kwerekana ubuzima bwa Mesiya.

Roumie kandi yagize uruhare mu itunganywa, iyoborwa no kuba umukinnyi w’Imena muri ‘The Last Days: The Passion and Death of Jesus’ umukino wakinwe imbonankubone wagaragazaga imibereho ya Krisitu.

Ijwi rye kandi ryumvikana mu mashusho y’imikino y’amashusho izwi irimo Evolve, Mafia II &III, na The Darkness II.

Ni ijwi ariko kandi ryanifashishijwe mu mwanya w’abakinnyi batandukanye mu filme y’uruhererekane yacaga kuri MTV ‘Celebrity Deathmatch’.

Si ibyo gusa kuko filime yitwa ‘Spider man’ yamamaye cyane, ari mu bayitangiye nk’umuyobozi wungirijwe wari ushinzwe itunganywa ryayo.

Si iyi gusa kuko yagize uruhare mu itunganywa ry’izitwa ‘National Treasure’ na ‘I am legend’.

Roumie w’imyaka 50 aherutse kuvugira ku rukuta rwe rwa Instagram ko kuva yabaho atigeze ashaka umugore cyangwa ngo abe yaragize umwana abyara.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ ari i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

RDF yashimiye Abajenerali n’abandi basirikare 1 162 batangiye ikiruhuko cy’izabukuru 

Fri Aug 30 , 2024
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashiniye byimazeyo Abajenerali batanu n’abandi basirikare 1 162 batangiye ikiruhuko cy’izabukuru guhera kuri uyuwa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024.  Byagarutsweho mu muhango wo gusezera kuri   abo basirikare bakoze imirimo yabo neza bakiri mu nshingano,  wabareye ku Birindiro Bikuru bya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo uyu […]

You May Like

Breaking News