Joseph Kabila uhangayikishije Tshisekedi biravugwa ko ari mu Bubiligi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu yaba aherutse kwakirwa i Bruxelles mu Bubiligi.

Kuri ubu amezi arakabakaba ane nta wuca iryera uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kinshasa butangiye kumushinja ibyaha by’uko yaba akorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwabwo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM ari mu bashimangiye ko Kabila ari we uri inyuma y’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe irimo M23.

Mbere y’aho Augustin Kabuya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi na we yari yashinje Kabila ibirego nka biriya, mu gihe muri Mata uyu mwaka Christophe Lutundula wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yamuburiye ko ashobora gutabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarahungiye muri kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri ngo ni bwo yaba yarakiriwe i Bruxelles, nk’uko amakuru aturuka ku masoko atandukanye abivuga.

Kugeza ubu ibyo Joseph Kabila yaba yaraganiriye n’abategetsi b’u Bubiligi ntibiramenyekana.

Icyakora amakuru avuga ko Bruxelles yamaze gutakariza Perezida Tshisekedi icyizere, bityo ikaba yatangiye gutegura uko yamusimbuza Kabila.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Sobanukirwa iby’ingenzi mu gutegura neza igihembwe cy’ihinga

Sat Sep 14 , 2024
Ibikenerwa ngo imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga igende neza harimo guteganyiriza igihembwe gitaha hagenwa amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo gutegura ubutaka, kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kuzageza ku isarura n’ihunika ndetse no gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi. Gutegura igihembwe cy’ihinga bitangira abahinzi bagisarura Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi mu Kigo […]

You May Like

Breaking News