Abahanzi barimo Juno Kizigenza, DJ Pius, DJ Higa&Rusam, Yuhi Mic na DJ Amy The Dejay bazataramira mu Karere ka Karongi ku wa 3 Kanama 2024.
Iki gitaramo gitegerejwe kubera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga w’ahitwa Carnival Beach cyateguwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo buhuzwa n’umuziki.
Eric Safi ushinzwe ibikorwa byo kucyamamaza yabwiye IGIHE ko bagiteguye mu rwego rwo kurushaho kumenyakanisha ubukerarugendo bwo mu Karere ka Karongi hifashishijwe umuziki.
Ati “Urabona abantu benshi iyo batekereje kujya gutaramira mu ntara ku mazi uba usanga ari Rubavu cyangwa ahandi, si kenshi batekereza Karongi kandi rwose naho ni ahantu hafite uko haremye neza ku buryo hakurura ba mukerarugendo cyangwa abahagendereye bakahishimira.”
Safi yavuze ko mu rwego rwo kureshya urubyiruko rwinshi bahisemo kwifashisha umuziki bategura igitaramo kizabera mu Karere ka Karongi.
Ku rundi ruhande, Safi yavuze ko ibi bitaramo bifuza ko byajya biba kenshi bigatanga amahitamo menshi ku hantu ho gutemberera ku bifuza kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Turifuza ko ibi bitaramo byajya biba kenshi, bikaba byatanga amahitamo ku bifuza kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ntibumve ko ahantu honyine haba amazi ari i Rubavu, bakumva ko n’i Karongi ahari.”
Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu wese uzaba yabashije kugera i Karongi yaraguze itike mbere bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 15Frw muri VIP.
Abashaka kugurira itike ku muryango bo, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya ya VIP ari ibihumbi 20Frw.
Juno Kizigenza, DJ Pius, DJ Higa&Rusam bagiye gutaramira i Karongi