Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igihe kinini cyari gishize batagaragara bari kumwe mu mafoto. 

Kuri uyu Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ni bwo umuhanzi Ariel Wayz yagize isabukuru y’amavuko, aho mu bamwifurije isabukuru nziza harimo na Juno Kizigenza wigeze kuba umukunzi we uri mu bafashe iya mbere. 

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Juno Kizigenza yashyizeho amashushusho ye na Ariel Wayz, maze ayaherekeresha indirimbo igira iti :” Ninjye nawe tujyanye ….. yongera agira ati isabukuru nziza.”

Ibyo byakoze ku marangamutima y’abakunzi babo, maze babereka ko babishimiye. 

Aho uwiyita podofficial yagize ati :”Niba nawe aba bantu utabashira amakenga mpa like.”

Tuyishimire1599 yunzemo ati :”Yewe! Biraryoshye kubabona muri kumwe mwishimye.”

Uretse abo hari n’abandi bakomeje kwandika ibitekerezo bigaraza ko babishimira iyo bari kumwe, bakanaboneraho kwifuriza Ariel Wayz isabukuru nziza.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo  nyuma yo gukorana indirimbo yabo bise Away, babanza kubihakana nyuma rurabaganza barabyemera batangira no kujya basangiza amafoto n’amashusho bari kumwe abakunzi babo. 

Mu mpera za 2021  ni bwo Ariel Wayz  yagaragaje ko umubano wabo washyizweho akadomo, avuga ko gutenguhwa bihoraho, ko yibeshye akibwira ko Juno yaba atandukanye n’abandi arenzaho ko agatima acitsemo kabiri.

ibi byashimangiwe na Juno wahise yandika kuri Instagram ko nta muntu afite barimo gukundana (Single). 

Muri Nyakanga 2023 ni bwo aba bombi byongeye guhwihwiswa ko baba basubiye mu rukundo. 

Ariko muri Mutarama Juno Kizigenza arabinyomoza ahubwo atangaza ko arimo gushaka umukunzi ariko ataramubona. 

Uwayezu Ariel (Ariel Wayz) yavutse tariki 9 Nzeri 2000 akaba ari umwana wa gatanu mu muryango w’abana umunani. 

Ariel Wayz yize umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo. Abenshi batangiye kumwumva ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Symphony Band ryihariye mu muziki wo mu buryo bw’ako kanya (live). Wayz na Symphony batandukanye mu 2020, atangira gukora ku giti cye.

Yakoze indirimbo zitandukanye zatumye yigarurira imitima ya benshi, kugeza ubu amaze gushyira hanze EP ebyiri zikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo.

Ariel avuga ko kugeza ubu yishimira ko umuziki umutunze kandi impano ye ikaba yaragutse. 

Mu ndirimbo ze zose akunda ‘La Vida Loca’ kuko ari yo yakoze yiyishyuriye ibintu byose nta bufasha bugiyeho.

Uretse kuba barakundanye, Juno na Ariel Wayz bafatanyije indirimbo zirimo Away, Birenze ndetse n’injyana baherutse gukora bamamaza Perezida Paul Kagame.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry'ubwenge bukorano (AI) mu gisirikare

Tue Sep 10 , 2024
Guhera ku wa Mbere, i Seoul muri Korea y’Epfo, itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, ryitabiriye inama yiga ku ruhare rukwiriye rw’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bukorano (AI) mu Gisirikare (REAIM). Iyo nama ibaye mu gihe ikoranabuhanga rya AI rikomeje guhindura imikorere ya gisirikare ku Isi, by’umwihariko rikaba rikoreshwa mu […]

You May Like

Breaking News