Kamala Harris Vis Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko atazigera aceceka ku kibazo kiri hagati ya Israel na Hamas, ariko akaba ashyigikira ko iki gihugu Netanyahu abereye Minisitiri w’Intebe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho.
Uyu muyobozi uherutse gusimbura Perezida Joe Biden ku mwanya wo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka, yasabye Netanyahu kwicara ku meza y’ibiganiro na Hamas mu gukemura ikibazo ariko kandi akemeza ko amushyigikiye mu kwirwanaho.
Yagize ati’” Ibyabereye i Gaza mu mezi icyenda ashize birababaje. Amashusho y’abana bapfuye n’abashonje cyane bahunga umutekano mucye ntazigera asibangana. Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.”
Nubwo avuga ko hakarebewe hamwe uko ibiganiro byaba, Kamala yamaganye Hamas nk’umutwe w’iterabwoba wa kinyamaswa wateje intambara kandi wakoze ibikorwa bibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati’” Uburyo Isiraheli yirwanaho ni ngombwa. Gusa ariko nanone kureberera ibiri kuba ngo ducike intege ntibizabaho. Sinzaceceka.”
Amerika yagiye isaba kenshi ko Hamas na Israel baganira ku byo guhagarika imirwano ariko nta gisubizo cyavuyemo. Kugeza ubu impande zombi zirakitana bamwana ku ngaruka z’intambara zikomeje kuba.