Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ubuhinzi bw’imiteja bahinze mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga burimo kubinjiriza amafaranga abafasha gukemura ibibazo byo mu miryango yabo.
Bongeraho ko arimo kubafasha kugura ibikoresho by’abanyeshuri babura igihe gito ngo basubire ku mashuri.
Mukamusoni Marceline umwe muri abo bahinzi ukomoka mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko muri iki gihembwe cya gatatu cy’ihinga nyuma yo kwitabira guhinga imiteja, kuri ubu biri ku mufasha kubona amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo no kugura ibikoresho by’abanyeshuri.
Ati: “Ubu iyi miteja ndi gusarura, ni ubwa gatatu nsaruye, ariko ubwa mbere nasaruyemo amabase 12 nkuramo amafaranga y’u Rwanda 70 000, none ubwa kabiri ho nakuyemo amafaranga 93 500, ku buryo yamfashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugura ibikoresho by’abanyeshuri babiri mfite mu rugo, uyu munsi bwo ayo nkuramo ndayatangamo umusanzu wa koperative mbamo, mbese muri make ubu buhinzi bw’imiteja bwaranfashije cyane”.
Irabaruta Laurence nawe wahinze imiteja avuga ko ubwo buhinzi amafaranga ari kubukuramo ari kumufasha mu bwubatsi bwo mu rugo no kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga agura inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure azakoresha.
Aragira ati: “Rwose ubu buhinzi bw’imiteja umusaruro wa mbere nakuyemo, wampaye amafaranga y’u Rwanda 67 000, hanyuma nguramo amabati ubu inzu yanjye narayisakaye mbikesha ubu buhinzi bw’imiteja, ndetse umusaruro w’imiteja nasaruye bwa kabiri nawukuyemo amafaranga 51000, ubu natangiye kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga ngura imbuto kandi urabona ko umusaruro utarashiramo.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin yemera ko abahinzi bo mu mugishanga cya Kibuza kuri ubu bejeje imiteja kandi bikaba bibafasha gukemura ibibazo mu miryango yabo.
Yagize ati: “Yego ni byo abahinzi bo mu Kibuza imiteja bejeje iri kubafasha mu ngo zabo, kuko mperutse kubasura nsanga bari gusarura kandi nanjye ubwange nasanze hari imodoka ije gupakira umusaruro wabo iwujyanye i Kigali, kandi ibiganiro twagiranye bambwiraga ko umusaruro w’imiteja babona uri kubafasha kubona amafaranga bakemuza ibibazo.”
Abahinzi bakorera mu gishanga cya Kibuza, ubusanzwe bahinga ibigori mu gihembwe cya mbere cy’ihinga n’icya kabiri, mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga bagahinga imboga zirimo amashu, imiteja, inyanya n’intoryi.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.