Imvura itunguranye ivanze n’urubura yaguye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi, yangiza ibikorwa by’ubuhinzi by’abaturage, inangiza imirima y’icyayi cya Gisovu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko iyo mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, yangiza imirima y’imyaka y’abaturage, yahise itangira kubarurwa ngo hamenyekane agaciro k’ibyangiritse.Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yabwiye kigali Today ko ku masaha y’umugoroba imvura yari ikigwa, ku buryo batangiye kuganiriza abaturage uko bakwirinda igihe yakomerezaho.Yagize ati “Ubundi iki ni igihe cy’izuba mu mpeshyi, ntawari uzi ko imvura yagwa kuri ubu buryo, ni yo mpamvu twahakuye isomo ryo guhora twiteguye, kuko hano muri Karongi haba Ibiza byinshi biterwa n’imvura birimo n’inkuba nyinshi. Turasaba abaturage kuba maso, natwe turi maso ngo turebe niba nta bindi bibazo byaba”.
Yongeyeho ati “Imvura yaguye irimo amahindu kandi harimo n’inkuba, tuributsa abaturage bacu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, birinda kugama munsi y’ibiti, birinda no kureka amazi y’imvura no kurinda inzu zabo, kandi ufite ikibazo akatumenyesha tukaba twamwimura”.Mukase avuga ko biteguye guhangana n’ibiza kuko hari ahantu hatatu hateganyijwe ho kwakirira ababa bahuye n’ibiza, kandi hari ibikoresho by’ibanze birimo n’iby’ubuvuzi biteganyijwe, akanavuga ko hakomeje kubarurwa ibyangiritse ngo ahagaragaye ikibazo babafashe.Usibye mu Karere ka Karongi, iyi mvura biravugwa ko yaguye no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.