KENDRICK YONGEYE GUKOMERETSA DRAKE AMUTSINDA ICYUMUTWE.

Nyuma y’uko indirimbo ya Kendrick Lamar acyurira Drake yongeye kwisubiza ikuzo kuri Builboard, igaca n’agahigo kuri Spotify, uyu muhanzi yongeye kwereka igihandure mugenzi mu kumvwa cyane kuri Spotify.

Umuraperi Kendrick Lamar akomeje guha intera mugenzi we Drake nyuma y’uko amaze kumunyuraho ku rubuga rwa Spotify ku rutonde rw’abahanzi bumvwa cyane kuri urwo rubuga buri kwezi.

Kuri ubu, Kendrick Lamar ni we muraperi wa Kabiri wumvwa cyane buri kwezi kuri Spotify, nyuma ya Eminem.

Eminem ni uwa Mbere na miliyoni 84.2, Kendrick akaba uwa Kabiri na miliyoni 74.1, mu gihe Drake aza ku mwanya wa Gatatu na miliyoni 74 z’abamwumva buri kwezi kuri Spotify.

Ibi bibaye mu gihe n’ubundi indirimbo ‘Not like us’ ya Kendrick Lamar mu minsi mike ishize yongeye kwisubiza umwanya wa mbere kuri Billboard hot 100, ari nako ica akandi gahigo kuri Spotify.

Not like us ikaba imaze kuba iya mbere mu mateka iri mu njyana ya Hip Hop yumviswe n’abantu basaga miliyoni 500 kuri Spotify, ikaba yaraciye aka gahigo inyuze kuya Drake yise ‘God’s Plan’ yari isanzwe ifite aka gahigo.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bwiza yitandukanyije n'abashaka kumugonganisha na Butera Knowless

Wed Jul 17 , 2024
Umuhanzikazi Bwiza n’abamureberera inyungu muri rusange, bitandukanyije n’abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bashaka kumugonganisha na Butera Knowless. Mu itangazo Bwiza n’abamureberera inyungu bashyize hanze, batangaje ko ntaho Bwiza ahuriye na konti mpimbano zikomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga zibasira Butera Knowless aho bagaragaza ko amufitiye ishyari. Bwiza yasabye umuvugizi w’urwego rw’igihugu […]

You May Like

Breaking News