Kenya: Abasaga 250.000 bagiye guhabwa akazi mu Budage

U Budage bugiye kwakira no guha akazi Abanya-Kenya basaga 250.000 bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru n’ubumenyi buciriritse, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi amagije guha umurongo ikibazo cy’abimukira muri iki gihugu cyo mu Burayi no gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi.

Hagarajwe kandi ko hari abashoferi batanu ba bisi baturutse muri Kenya bamaze koherezwa muri Flensburg mu Majyaruguru y’u Budage.

Aya masezerano akubiyemo ingingo nyinshi zirimo n’igaragaza ko u Budage bwemeye koroshya amwe mu mategeko ajyanye n’abimukira kugira ngo Abanya-Kenya boroherezwe kubona akazi muri iki gihugu kiri mu bifite ubukungu bwihagazeho ku Mugabane w’u Burayi.

Harimo ingingo ivuga ko abaturage ba Kenya bari muri iki gihugu kandi bafiteyo akazi, ibyangombwa byabo byo kubayo bizajya byongerwa nta mananiza. Bazajya kandi bahabwa Visa z’igihe kirekire zo kwiga amasomo asanzwe cyangwa imyuga mu Budage.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga ‘IT’ bo muri Kenya bazoroherezwa kwinjira no gukorera mu Budage kabone n’iyo baba batarasoje amasomo cyangwa badafite impamyabumenyi zibigaragaza.

Guverinoma zombi zemeranyije gushyiraho uburyo bworohereza abifuza kujya gukorera muri ibi bihugu igihe cyose impamyabumenyi zabo zemerwa n’inzego zibishinzwe mu gihugu bashaka kujya gukoreramo.

Aya masezerano kandi akubiyemo ingingo yo gucyura abaturage batuye muri kimwe muri ibi bihugu nta ruhushya rubibemerera.

Bivugwa ko abashoferi, abaganga, abaforomo n’abarimu bari mu bazungukira muri iyi gahunda.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo [International Labor Organisation] watangaje ko amasezerano yitezweho kongera cyane amahirwe y’akazi keza ku bakozi baturuka muri Kenya no gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi mu Budage.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Byamenyekanye ko Putin afite abahungu 2 yabyaranye nundi mugore mu ibanga

Sat Sep 14 , 2024
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byatahuwe ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye rwihishwa, nk’uko biheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The Dossier Center gikora inkuru zicukumbuye. Aba bana, Ivan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Vladimir Jr w’imyaka itanu; Perezida Putin yababyaranye na Alina Kabaeva, Umurusiyakazi usanzwe ari icyatwa mu mikino ya Gymnastics. Amakuru […]

You May Like

Breaking News