Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya ’Nairobi’, bwatangaje ko bitemewe gucira, kwipfunira ndetse no kwihagarika mu muhanda. Ubu buyobozi bwashyizeho n’ibihano bidasanzwe birimo gufungwa ku muntu uzabikora.
Geoffrey Moisria, uyoboye ikigo gifite mu nshingano kurengera ibidukikije i Nairobi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 aho yagarukaga kuri bimwe mu bikorwa n’abatuye mu mujyi bikawuhindanya mu buryo bugayitse.
Uyu muyobozi yanashimangiye ko amategeko agenga isuku yose agomba gukazwa. Ku ikubitiro abaturage bose barasabwa kwimenyereza kwirinda gucira za shikarete no kujugunya imyanda aho babonye hose hatabugenewe.
Iri tegeko ryashyizweho rishimangira ko abacira n’abipfunira mu nzira nyabagendwa basabwa kujya bifashisha udutambaro twabugenewe, ngo bitabaye ibyo bazajya bacibwa amande cyangwa se banafungwe nk’uko abambere bagaragaye byabagendekeye.
Biteganyijwe ko hazashyirwaho abagenzuzi bihariye muri buri gace ko mu mujyi, bagakurikirana abarenga ku mabwiriza bagacira imyanda iyo ari yo yose ku karubanda. Ibi bije nyuma yo kubona ko hari aho bananiwe kubahiriza ibipimo ngenderwaho by’isuku ikwiye kuranga umujyi.
Muri aya mabwiriza kandi byagaragajwe ko kujugunya imyanda ahatemewe ari kimwe mu bigize ibyaha. Bityo bagasaba abantu kwitwararika birinda guhanwa.
Umuntu uzafatwa yitsamura cyangwa yipfuna atifashishije igitambaro cyabugenewe mu ruhame, azajya ahanishwa kwishyura amafaranga ibihumbi 10 by’Amashilingi, cyangwa se akatirwe gufungwa hagati y’amezi 6 n’umwaka wose.
Mu minsi ishize hagaragajwe abantu bagera kuri 30 bafashwe bihagarika ku muhanda; urukiko muri Kenya rwabahanishije gusukura ahahoze ari uburuhukiro bujyamo abapfuye mu mujyi wa Nairobi mu rwego rwo kubera isomo n’abandi.