Abigaragambya muri Kenya bahawe gasopo ko batagomba kwibeshya ngo bigaragambirize ahantu harindwa n’inzego z’umutekano mu buryo buteganywa n’itegeko.
Byagarutsweho na Kanja Douglas, umukuru w’Igipolisi, asaba aba bakomeje imyigaragambyo ko uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko.
Mu itangazo agira ati: “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane kwibutsa rubanda imbibi ziteganywa n’amategeko agenga ahantu harindwa.
“Itegeko rigena ahantu harindwa ribuza kuhinjira umuntu wese utabyemerewe.
Umukuru w’agateganyo w’igipolisi cya Kenya yaburiye abantu bose bateganya kwigaragambya none ku wa kabiri kwirinda kugera ahantu harindwa.
Douglas Kanja yavuze ibi, mu gihe abategura imyigaragambyo batangaje ko bari bukore imyigaragambyo ikomeye bakayikorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.
Bari bifashishije imbuga nkoranyambaga bavuga ko bari bwigaragambirize ku kibuga cy’indege.
Mu itangazo, kompanyi y’indege ya Kenya Airways yasabye abagenzi bafataira indege kuri Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) kuri uyu wa kabiri kugera ku kibuga muri ’check-in’ mbere ho amasaha ane(4), kubera ko amayira yerekeza ku kibuga cy’indege ashobora kuba ikibazo uyu munsi.
Hashize ukwezi Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto bavuga ko bwamunzwe na ruswa, gusahura, no kudakora ibyo bwasezeranyije.
Iyi myigaragambyo yatangiye bamagana umushinga w’itegeko wari ufite ingingo zo kuzamura imisoro, Perezida Ruto yaje kuwureka, ariko ubu abigaragambya baramusaba kwegura.
Congratulations 🎊 brother