Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abanyeshuri 17 ikomeretsa abarenga 10

1

Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Academy riri muri Kenya rwagati mu ntara ya Nyeri, yahitanye abanyeshuri 17 isiga abandi 13 bakomeretse bikabije.

Kuri uyu wa Gatanu, Polisi yatangaje ko  abakomeretse bajyanwe mu bitaro nyuma yuko ishuri ribanza rayu Hillside Endarasha rinacumbikira abaryigamo rikongotse kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Imyirondoro n’imyaka y’abishwe n’umuriro  ntabwo iramenyekana gusa iri shuri ryakira abanyeshuri 800 kandi bari hagati y’imyaka itanu n’umunani.

Ishuri ryibanze ryakira abanyeshuri bagera kuri 800, bafite hagati yimyaka itanu na 12.

Umuvugizi wa polisi, Resila Onyango, yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza ku cyateye iyi nkongi yo mu ijoro ryo ku wa Kane, ndetse akomeza avuga hagiye gufatwa ingamba z’ubwirinzi.

Onyango yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati: “Imirambo yabonetse yari yakongotse ku buryo utamenya umuntu.” 

Mu kiganiro kuri radiyo Hot 96 FM yo muri Kenya, Onyango yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo zisuzume ibyangiritse byose. 

Perezida wa Kenya William Ruto abinyujije ku rubuga rwa ‘X’ yavuze ko amakuru yiyi mpanuka “ateye ubwoba” kandi ko ababishinzwe bagomba kubiryozwa. 

Ati: “Nategetse inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kuri iyi nsanganya. Kandi abo bireba  bazabibazwa.”

Umuyobozi wungirije wa Perezida, Rigathi Gachagua, yasabye abayobozi b’ibigo kureba niba amabwiriza y’ubwirinzi  yasabwe na Minisiteri y’Uburezi ku mashuri acumbikira abana yubahirizwa ndetse anihanganisha imiryango yaburiye abana muri iyi mpanuka avuga yo bifatanyije nabo muri ibi bihe bitoroshye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abanyeshuri 17 ikomeretsa abarenga 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Basketball: Mushumba Charles yagizwe Umutoza Mukuru wa APR W BBC

Fri Sep 6 , 2024
Mushumba Charles wari umutoza wa REG BBC, yagizwe Umutoza Mukuru wa APR W BBC yitegura imikino ya kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere cya Basketball y’Abagore. Mushumba yari amaze umwaka ari umutoza wa REG BBC nubwo atayitoje mu mikino ya kamarampaka nyuma ubuyobozi butishimiye uko yitwaye muri shampiyona.  Mu mikino […]

You May Like

Breaking News