KENYA : visi Perezida yasabiye ukuriye ubutasi bw’iki gihugu kweguzwa mu maguru mashya

visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, byimazeyo yanenze ku mugaragaro ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umuyobozi wacyo avuga ko yananiwe kumenyesha Perezida ku gihe ibijyanye n’imyigaragambyo rukukumba yategurwaga yanaje kugwamo abantu ku wa Kabiri.

Abigaragambya bagera mu bihumbi bangije inyubako nyisnhi z’abayobozi mumurwa mukuru i Nairobi, binjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batwika igice cyayo. Basabaga Perezida William Ruto gutesha agaciro itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.

Gachagua kuri uyu wa 26 Kamena yatangaje ko abigaragambya basa nk’abaganjije abapolisi imbaraga kubera ko urwego rw’ubutasi (NIS) rutigeze ruha Perezida Ruto aya makuru, kuko ngo iyo ruba rwarayamuhaye, ntabwo yari gusaba abamushyigikiye kwemeza umushinga w’iri tegeko.

Visi Perezida Gachagua yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bukomeye, Haji agomba gukora ikintu cyiyubashye kandi ngo icyo nta kindi ni ukwegura ku nshingano.Ati: “Dufite ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza kidakora neza cyashyize ku karubanda Perezida, guverinoma ndetse n’abaturage ba Kenya”.

Yagize agira ati “Iyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza kimenyesha Perezida amezi abiri ashize uko abaturage bumva umushinga w’itegeko ry’imari, 2024, Abanyakenya benshi ntibari gupfa, imitungo ntiyari gusenywa, ibiro ntibyari gusenywa. ntihari kubaho akaduruvayo, ariko baryamye ku kazi. ”

Abofisiye bakuru muri Polisi banyemereye ko nta makuru y’ubutasi yateganywaga muri Eldoret, Kiricho, Nairobi, Githurai, Embu na Nyeri. Yanageze mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ntibyigeze bibaho mbere.Ati “Bambwiye ko batigeze babwirwa ubukana bw’imyigaragambyo yari iteganyijwe”.

Yasobanuye ko Noordin Haji mbere yo kuyobora uru rwego, yabanje kuba Umushinjacyaha Mukuru, kandi ko mbere yo kuba Umushinjacyaha Mukuru, yari ofisiye muto mu butasi.Gachagua yavuze ko Haji agomba kwirengera ingaruka z’aka kaduruvayo kadutse mu gihugu, kandi ibyo bidahagije agomba no kwegura ku mirimo ye.

Ku wa Kabiri, igihugu cyabonye urwego rutigeze rubaho rwo kwigomeka kw’abaturage mu gihe Abanyakenya bakoze urugendo rwo kwamagana icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko cyo gutora umushinga w’itegeko ry’imari, 2024.

Imyigaragambyo yo ku wa 25 Kamena yakomerekeyemo abantu 214. Perezida Ruto yasobanuye ko harimo 95 bajyanywe mu bitaro, barimo umwe wari ukiri mu ndembe kugeza kuri uyu wa 26 Kamena.Iri tegeko ryemejwe n’abadepite 195 ku 106 batoye baryanga.

Ibi byateje umujinya n’uburakari mu bigaragambyaga barenga kuri bariyeri z’umutekano kandi binjira mu nyubako z’Inteko Ishinga Amategeko bagerageza ’guhura’ n’abadepite.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umukinnyi w’amavubi Jojea Kwizera yafashije ikipe ye ya Rhode Island FC kubona itsinzi

Thu Jun 27 , 2024
Muri uru rukerera rwo ku wa kane Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jojea Kwizera yaraye afashije ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri leta zunze ubumwe za America kwitwara neza imbere y’ikipe ya El paso Locomotive FC kuri sitade ya Beirne ,aho baje kuyitsinda ibitego bitatu ku busa. Uyu […]

You May Like

Breaking News