KENYA: Yishe umugore we amucyekaho gusambana n’umuturanyi, nawe yiha uburozi atabarwa na polisi

Umugabo w’imyaka 30 yanize umugore we kugeza apfuye nyuma yo kumukeka ko yaba yararyamanye n’umuturanyi . Ibi byabereye mu gace ka Ndiwa mu ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yakoze ibi, acyeka ko igihe cyose yaba adahari, umugore we yajyaga yinjira mu rugo rw’umuturanyi kugira ngo baryamane. Bivugwa kandi ko hari umuturanyi we wamuhamagaye amumenyesha ko umugore we yagiye mu rugo rwa mugenzi we.

Umugabo akigaruka, yasabye umugore we kugaruka mu rugo rwabo hamwe n’umwana ahita afata umugozi aramuniga kugeza apfuye.

Uyu mugabo kandi yaroze umukobwa wabo wari ufite umwaka umwe n’igice ariko abapolisi barahagoboka bamujyana mu bitaro byo mu ntara ya Londiani kwivuza. Si ibyo gusa kuko uyu mugabo nawe ngo nyuma yo gukora aya mahano yahise yiha uburozi ariko ububabare bumurembeje ahita ahamagara,polisi imusanga aho yari yihishe imujyana kwa muganga.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ICC yasabye ko impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel na Hamas zakwihutishwa

Sat Aug 24 , 2024
Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, avuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutanga impapuro zirega Minisitiri w’Intebe Netanyahu n’ Ubuyobozi bwa Hamas kubera gushoza intambara muri Gaza. Khan yahamagariye abacamanza gufata icyemezo cyihutirwa ku cyifuzo cye cyo gusaba impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin […]

You May Like

Breaking News