Umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Ibiyaga Bigari Jean-Pierre Nimbona, uzwi nka Kidumu Kibido Kibuganizo, avuga ko impamvu abahanzi benshi b’ubu batakibitindamo cyane ari uko baba bashaka gutwika.
Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 40 akora umuziki yavuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 10, agatangira avuza ingoma (Bateur) mu 1984 kuri ubu akaba amaze imyaka igera kuri 40 mu ruhando rwa muzika.
Yabigarutseho mu ijoro rya tariki 22 Kanama 2024, mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy aho yahishuriye abakiri bato bifuza gutera imbere ibanga yakoresheje.
Mu gace k’icyo gitaramo kitwa ‘Meet me Tonight’, gasanzwe gatumirwamo abahanzi cyangwa abandi banyabigwi hagamijwe kuganiriza urubyiruko barwereka amahirwe ahari mu kwiteza imbere, ni ho uyu muhanzi yavugiye ko asanga impamvu muri iyi minsi abahanzi bazima hakiri kare ari uko baba bifuza kubaho ubuzima bw’ikinyoma.
Ati :”Igituma bazima ni uko bashaka gutwika [ubuzima bw’ikinyoma], iyo ushaka gutwika umuriro urazima.”
Akomeza agira ati :” Kora uko ushoboye winjire mu mitima y’abantu ugumeyo ibyo gutwika ubireke, uba utwika nde?”
Kidumu avuga ko mu myaka yose yakoze umuziki yahuye n’imbogamizi yo kunanirwa guhuza urukundo yakundaga umuziki no kuwubyaza amafaranga, kuko byamugoye nubwo byagenze aho bigakunda.
Uyu muhanzi avuga ko agikorana n’itsinda rye ry’abacuranzi akaba yarabifashijwemo no ukwicisha bugufi.
Ati: “Ibanga nakoresheje riroroshye, ugomba kwemera gusangira na bo amafaranga n’abakunzi banyu, kandi n’iyo waba uri Umuyobozi wabo bakubaha wowe ugomba kububaha byikubye kabiri ku byo bakubaha kuko ni bo bakugize.”
Agaruka ku mpamvu atagira abamucungira umutekano nk’ibindi byamamare Kidumu avuga ko bimuha amahoro kandi ko ari bwo buryo bworoshye bwo kubaho neza.
Ngo yabihagaritse ubwo yari kumwe n’abamurinda akinjira mu bwiherero yibaza impamvu ituma bamurinda anibaza abamuhiga abo ari bo, kuva icyo gihe ahitamo kubahagarika.
Uyu muhanzi wakanyujijeho akaba afite abakunzi b’ibihangano bye benshi by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu kwezi k’Ukwakira araba yuzuza imyaka 50 y’amavuko, akaba afite abana umunani, n’undi yitegura kwibaruka.
Imfura ye ifite imyaka 30, bose bakaba bafite impamo yo kuririmba uretse umwe ukunda umupira w’amaguru.