Bamwe mu bakora mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko bakorerwa ihohoterwa ririmo iryo ku mubiri no ku gitsina ndetse ko hari n’abagera aho gucuruzwa ku bagabo bakabasambanya.
Kuva ku kabari karaye gashinzwe nimugoroba kugeza kuri kamwe kamamaye, abatanga inzoga n’ibindi abakiliya bakeneye (aba-serveurs) biganjemo abakobwa, bahura n’ibibazo binyuranye
Aba bafite inshingano zo kwita ku mukiliya mu byo ubonesha amaso ariko hari abaganiriye na Flash FM bahamya ko bahohoterwa umunsi ku wundi n’abakiliya babafata nk’indaya cyangwa ibicuruzwa.
Umwe yagize ati “Iyo uje mu kazi nk’aka abantu bagufata uko utari. Hari abagufata ko uri indaya, hari abumva ko wigurisha, bitandukanye n’uko uri.”
Undi mukobwa yagaragaje ko “akenshi baza babona ko uri igicuruzwa, bakaza bagukorakora ariko nyine ibyo turabyihanganira.”
Aba bakobwa bavuga ko ibyo bakoreshwa bisa no gucuruzwa kuko mu gihe umukobwa yanze kuryamana n’umukiliya bishobora kumuviramo no kwirukanwa mu kazi, bityo akemera by’amaburakindi.
Ati “Hari n’uwo ushobora guhakanira ukavuka uti simbishaka bigahita biba intadaro yo kwirukanwa. Nka njye naje ari akazi gusa kanzanye ariko iyo hajemo ikindi kintu gitandukanye n’akazi birambangamira bikanandya ku mutima kubera ko uba unjyanye mu bindi bintu bitanzanye.”
Hari abaturanye n’utubari bavuze ko benetwo bakura abakobwa mu bice by’icyaro bababeshya kubaha akazi ariko hagira abagabo bakenera kuryamana na bo hakishyurwa umukoresha.
Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yavuze ko ibi bifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu imbere mu gihugu, kandi ngo bagiye gukora ubushakashatsi buzabishyira ku mugaragaro.
Ati “Uburyo bikorwamo abantu bose barabizi ko 90% ni ibintu bibangamiye uburenganzira bwa muntu kandi rimwe na rimwe binaganisha ku icuruzwa ry’abantu. Nibavuga icuruzwa ry’abantu ntibakajye bumva icuruzwa hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu hari icuruzwa, tukabonamo ibintu bibangamiye uburenganzira bwa muntu.”
Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y’Abakozi bakora mu mahoteli, restaurant n’utubari, Nyiratsinda Flora, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri mu tubari twinshi two mu gihugu ndetse ngo na we ubwe hari aho yabonye mu Karere ka Kicukiro utubari dukorerwamo ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Iyo bibaye ngombwa uwo nyir’akabari ubacuruza iyo bibaye tumutungira agatoki ku nzego za polisi.”
Nyiratsinda yahamije ko bakora ku buryo urwego rwa serivisi runogera abakiliya n’abahakora, bikazanatuma rukomeza gutanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.