Abayobozi ku isi, abanyamashuri, abanyadushya, ibigo by’iterambere, imiryango y’abahinzi, n’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no hanze yayo bazateranira mu Rwanda kugira ngo bitabira ihuriro ngarukamwaka ry’ibiribwa muri Afurika guhera taliki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024.
Ni inama yateguwe n’ihuriro ryiswe Africa Food System, ikigamijwe ni ugukangurira no gushishikariza abatuye muri Afurika no ku isi gutegura ibiribwa bigezweho hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Ikindi ni ukwigisha urubyiruko n’abagore by’umwihariko guhanga udushya mu mirire, kwihutisha serivisi mu gutunganya no gutegura ibiribwa mu buryo budahumanya ikirere bw’ikoranabuhanga budahumanya ikirere.
Muri iri huriro kandi hazatangwa inyigisho zimakaza impinduramatwara ku buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gushaka ibisubizo birambye ku iterambere ryabwo.
Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, na bo bazaba bateraniye muri iri huriro cyane cyane biga ku Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’iterambere rirambye 2030, ariko banarebera hamwe aho intego bihaye y’iri terambere(2025) yabereye i Malabo muri Equatorial Guinea igeze.
Biteganyijwe ko umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azagaragara muri iyi nama ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo aba minisitiri n’abahoze ari abaperezida mu bihugu bitandukanye.
Amath Pathé Sene, uyobora ‘AFS Forum’, yavuze ko ibizavugirwa muri nama atari amagambo gusa, ahubwo bizashyirwa mu bikorwa.
Ati:” Dushyize hamwe mu rwego rwo kwimakaza no kuzamura siyansi (Science), ikoranabuhanga mu kuzamura urwego rw’ibiribwa bishingiye ku ikoranabuhanga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gufatanya mu buryo bugaragara, aribwo buzatuma habaho imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, umutekano mucye w’ibiribwa ndetse n’ikibazo cy’ubukungu gikomeje gufata indi ntera.
Ati: “ Intego yacu ni uguhanga ibitekerezo biganisha ku kuzamura urubyiruko n’abagore duharanira kurengera ibidukikije.”
Iyi nama y’uyu mwaka, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta, no kwaguka. Ibi bikazafasha kuzamura politiki nzahura bukungu muri iki gihe isi igezemo.