Kigali: Abaturage 12 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera

Abaturage 12 bikekwa ko banyoye ubushera mu Mudugudu wa Kagese, AKagari ka Gasheshe, Umurenge wa Masaka,mu Karere ka Kicukiro, barembeye mu Bitaro nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko buhumanye.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, ubwo mu rugo rwa Mpayimana Olivier, yasuwe na sebukwe , bamuzanira ibinyobwa birimo ikigage n’ubushera nawe atumira abaturanyi.

Uyu muryango nyuma y’ibirori, mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, nibwo  bamwe mu bari banyoye kuri ibyo binyobwa byatangiye kubagwa nabi .

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya , yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu abantu 12 mu bantu 26 bari baguwe nabi n’ubwo bushera ari bo barwariye mu Bitaro bya Masaka.

Yagize ati “ Bagize ikibazo ari abantu 26, bakaba  bafashwe baribwa mu nda, bafite kuruka n’umuriro mwinshi. 12 bari bajyanywe ku Bitaro bya Masaka, bakaba batubwira ko bari koroherwa.”

Emma Claudine Ntirenganya avuga ko hari gukorwa isuzuma kuri ubwo bushera ngo hamenywe niba bwari buhumanye.

Agira inama kandi abaturage kwita cyane ku isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe babitunganyiriza   mu rugo kandi bakirinda gusangira ku muheha.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

UR and Hong Kong Polytechnic University to forge Strategic Partnership for Academic and Research Excellence

Tue Jul 23 , 2024
The University of Rwanda received a delegation from The Hong Kong Polytechnic University led by its Council Chairman, Dr. LAM Tai-fai. The delegation also included Professor Jin-Guang TENG, President, and Professor Ben YOUNG, Vice President both of the HKPU. They visited UR to forge a partnership in various areas of […]

You May Like

Breaking News