Kigali: Batatu bafungiwe kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byafatiwe mu iduka

Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byari byibwe mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abantu batatu barimo n’umucuruzi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Ibyafatiwe mu iduka birimo ibyari byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira, mu nzu y’uwitwa Mio Yamada ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani, akaba atuye mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Hafashwe abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bw’ibikoresho byo muri urwo rugo barimo n’umucuruzi ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ari na ryo byagurishirizwagamo.

Ibyo bikoresho ni mudasobwa 3, kamera 3, telefone nini zizwi nka tablets ebyiri, telefone zigezweho (smart phones) ebyiri n’ibindi bitandukanye byari byibwe nijoro mu rugo rwa Yamada.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira nib wo ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga byafashwe, bisanzwe mu iduka ry’uwo mucuruzi ahazwi nko mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge.

Iperereza rigaragaza ko abafashwe uko ari batatu, bakekwaho kugira uruhare no mu bindi bikorwa by’ubujura butobora inzu bwagaragaye mu Mujyi wa Kigali mu bihe byashize.

Ubwo yashyikirizwaga ibikoresho yari yibwe, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira, Yamada yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo yihutiye gushakisha no kugaruza ibikoresho bye byari byaburiwe irengero.

Yagize ati: “Inzu yanjye yari yasahuwe ku buryo bugaragara mu ijoro rimwe gusa, yewe nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe. Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda, iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gufata abajura bizakomeza gushyirwamo imbaraga, aburira abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe.

Yagize ati: “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”

Yatanze umuburo ko inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’izindi nzego z’ubuyobozi zahagurukiye gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, hagamijwe gushakisha no gushyikiriza ubutabera abayarengaho batiza umurindi ubujura cyane cyane ababicuruza.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Volleyball: Ibyo wamenya kuri Shampiyona ya 2024/25

Fri Oct 18 , 2024
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 haratangira Shampiyona ya Volleyball ya 2024/25 izakinwa n’amakipe umunani mu bagabo n’umunani mu bagore harimo n’ikipe nshya ya Kepler WVC. Amatsiko ni yose ku bakunzi ba Volleyball kuko benshi mu bo muganiriye bakubwira ko ruzaca Imana yonyine kuko amakipe agera kuri […]

You May Like

Breaking News