Kigali: Imodoka yahiye irakongoka

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 28 Kanama rishyira kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro hafi na Sitasiyo itanga serivisi z’ibikomoka kuri peteroli, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye igakongoka.

Nkuko tubikesha Imvaho Nshya , nuko inzego za Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) zatabaye ariko bikaba iby’ubusa kuko imodoka yahiye igakongoka.

Icyakoze ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyo Polisi idatabara vuba, inkongi y’umuriro yashoboraga no kugera ku nyubako ziri hafi n’aho impanuka yabereye.

Inzego z’umutekano kugeza ubu ntacyo ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye imodoka.

Source: Imvaho Nshya

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Basketball: Prince Ibeh yagarutse muri Patriots yitegura Playoffs

Thu Aug 29 , 2024
Ikipe ya Patriots BBC yitegura imikino ya Kamarampaka yatangaje ko yongeye gusinyisha Prince Ibeh Chinenye Umwongereza w’Umunyarwanda ufite inkomoko muri Nigeria. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mukinnyi w’imyaka 30 agarutse muri Patriots BBC […]

You May Like

Breaking News