Killaman yarahiriye guhindura ubuzima bwa Nyagahene.

2


Niyonshuti Yannick wamamaye muri filime Nyarwanda nka Killaman, yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere none ubu akaba ari aho umwanzi yifuza.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hacaracara amashusho ya Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere, aho yumvikanaga atakambira abantu ko bamuha ubufasha kuko abayeho nabi.

Muri ayo mashusho Nyagahene yavugaga ko ubu abayeho mu buzima bubi cyane, aho asigaye agenda nta nkweto yambaye, ndetse akaba afite ipantaro imwe n’umupira umwe ahoramo buri gihe kuko nta yindi myenda agira.

Nyagahene akaba yarasabaga uwamufataga aya mashusho ko yamugeza ku bantu babasha kumva ubuzima ari gucamo bugoye bakaba bamufasha, kuko kuba yaza kuri camera agasaba ubufasha atari ibintu bisanzwe kuri we.

Killaman abinyujije kuri Instagram ye nyuma yo kubona aya mashusho, yasabye ko uwabasha mumubonera Nyagahene yabahuza akamuhindurira ubuzima.

Yavuze ko umuntu nka Nyagahene watanze ibyishimo atagakwiye kubaho gutyo.

Ati “Mumunshakire amateka ahinduke! Ntibyagakwiye nk’umuntu twakuze dufana.”

Killaman wanyuze mu buzima bushaririye cyane, avuga ubu ikintu cya mbere atinya ari ubukene kuko azi uko biba bimeze iyo nta mafaranga ufite, ariyo mpamvu akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abakene n’abatishoboye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iyo ufite imbaraga Killaman ashobora kugaha akazi, bikaba akarusho iyo ufite impano yo gukina filime kuko ahita akwinjiza muze atambutsa kuri shene ze za Killaman Empire na Big Mind comedy.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Killaman yarahiriye guhindura ubuzima bwa Nyagahene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

CAN 2025: Amavubi yaguye miswi na Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Wed Sep 4 , 2024
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, ubera kuri Tripoli International Stadium.  Umukino watangiye utuje ku mpande […]

You May Like

Breaking News