Kirehe: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri byasambutse igihe cy’itangira ry’amashuri kikaba kigeze

1

Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutunga, mu Murenge wa Nyurubuye , bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bazigamo nyuma y’uko igisenge cy’ikigo cy’ishuri rya G.s Migongo kigurutse kikanangiza n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage batuye hafi y’iryo shuri .

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, niyo yasambuye igisenge cy’inyubako y’ishuri rya Groupe Scolaire Migongo nkuko abaturage babidutangarije.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyurubuye ya Mbere iryo shuri riherereyemo bavuga ko batewe impungenge n’imyigire y’abana babo bagomba gutangira amasomo ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, mu gihe bamwe muribo bagombaga kwigira mu byumba by’amashuri 12 byagurutse ndetse hakangirika n’ibyumba bisanzwe bibikwamo ibitabo na mudasobwa bivugwa ko zakuwemo zanyagiwe .

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyurubuye ya mbere Nkurunziza Jean Pierre, yavuze ko ibikoresho birimo ibitabo na mudasobwa amashuri amaze gusamburwa n’ikiza cy’imvura ivanze n’umuyaga,abaturage babyimuriye mu cyumba kitasambutse ariko byamaze kunyagirwa anavuga ko hangiritse n’umuyoboro w’amashanyarazi .

Yagize ati:” Imvura yaguye ejo Saa munani,yarimo umuyaga niyo yasambuye ibyumba by’amashuri 12 .Ibyo byumba bimaze gusambuka ,twafatanyije n’abaturage twimura ibitabo n’imashini ( mudasobwa) ariko zari zanyagiwe .”

Nzamukosha Suzanne na Kadora Jeannette batuye mu Mudugudu wa Nyurubuye ya mbere bavuze ko igisenge cyasambutse ku Kigo cya G.s Migongo cyatumye bagira impungenge ku myigire y’abana babo bagasaba ubuyobozi gusana amashuri yo kuri icyo kigo kuko amaze imyaka irenga 25 yubatswe Kandi uburyo yubatswemo nabwo bukaba buteye impungenge kuburyo n’amashuri asigaye ashobora gusambuka bitewe n’imiterere y’aho iryo shuri riherereye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kirehe,Nzirabatinya Modeste mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko ubuyobozi bwashatse ibyumba umunani bizigirwamo n’abanyeshuri bagombaga kwigira mu byasambutse .

Ati: “Twamaze kubona ibyumba umunani abana bazigiramo ,hari ibyumba bine bishya ,hari ibindi bine twatiye ku ishuri ryigenga kuburyo abana bagomba kwiga ,ababyeyi ntibagire impungenge z’uko abanyeshuri babura aho kwigira.”

Visi Meya Nzirabatinya yabwiye Itangazamakuru ko hari n’umuyoboro w’amashanyarazi wangijwe n’ibisenge byasambutse ubwo twaganiraga abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG barimo kuwusana.

Amabati 650 niyo yasambutse ku bisenge by’ibyumba by’amashuri yubatswe mu 1998 .

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Kirehe: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri byasambutse igihe cy’itangira ry’amashuri kikaba kigeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ethiopia yaburiye ibihugu biteganya kuyigabaho ibitero

Mon Sep 9 , 2024
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma. Abiy yabivugiye mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ryijyanye no kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia. Abiy […]

You May Like

Breaking News