Kirehe: Impunzi ziratabariza ubucukike mu byumba by’amashuri bigiramo basaga 100

1

Mu nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe, harimo ishuri rifite umubare munini cyane w’abanyeshuri kurusha andi mashuri yose mu gihugu. Kubera ubwinshi bw’abaryigamo, babangamirwa n’ubucucike ndetse no kubura iby’ibanze byatuma biga neza.

Iyi nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 63, aho abagera ku bihumbi 40 ari Abarundi abandi bakaba abakongomani, abahunze baturutse Sudan ndetse na Pakistan. Bitangazwa ko hafi 51% by’abayituye ari abana bari munsi y’imyaka 18.

Ishuri ryitwa G.S Paysannat L, rigabanyijemo ibigo bitanu aho buri kimwe gifite umuyobozi. Ni ikigo gifite abanyeshuri basaga ibihumbi 25 mu byiciro byose; muri bo abarenga ibihumbi 20 ni impunzi. Iri shuri ryigwamo n’Abanyarwanda basaga ibihumbi 5.

Abanyeshuri b’impunzi baryigamo bagaragaza ko bagorwa n’imyigire bitewe n’impamvu zinyuranye. Kwiga ari benshi mu cyumba cy’ishuri ni kimwe mu bishyirwa mu majwi ko bikwiye gushakirwa igisubizo kirambye.

Hari aho bisaba kuzinduka cyane ngo babone ibyicaro, bitaba ibyo umunyeshuri akiga yicaye hasi cyangwa se abyigana ku ntebe na bagenzi be.

Uretse kuba hari iki kibazo cy’ubucucike bukabije bw’abanyeshuri aho buri cyumba cy’ishuri gifite byibuze abasaga 100. Impunzi zivuga ko zifite n’ikibazo cyo kwiga hagendewe ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’u Rwanda ikoresha icyongereza n’ikinyarwanda, bitandukanye n’uko iwabo bigaga ndetse bikazabagora nibataha.

Bamwe mu babyeyi b’impunzi bavuga ko kutagira ibikoresho birimo amakaye n’imyenda y’ishuri ku bana babo biri mu bituma batiga batekanye. Ni nyuma y’uko ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe impunzi (UNHCR) cyagabanyije inkunga ihabwa impunzi, aho bamwe nta nkunga bakibona.

Aba babyeyi batandukanye baganiriye na BBC, bumvikana basaba ko abana babo bafashwa kujya babona ibikoresho by’ishuri birimo n’imyambaro, kuko ngo ubuzima bw’ubuhunzi butaboroheye.

Ku ruhande rw’abarimu bo bavuga ko bibagora kwigisha abanyeshuri basaga 100 mu cyumba kimwe, ndetse baturutse ahantu hatandukanye. Gusa ariko bifashisha uburyo bw’amatsinda kugira ngo byorohe kubaha amasomo. Ni mu gihe kandi hari abiga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.

Abarimu kandi bagira uruhare mu kumenya ahakenewe ingufu mu gukemura ibibazo abanyeshuri baba bafite bijyanye n’amateka y’iwabo, bityo bakabasha kwiga mu mudendezo.

Sebisogo Jean Paul uyobora kimwe mu bigo bya G.S Paysannat L, avuga ko n’ubwo hari izo ngorane zose ariko abanyeshuri batsinda ibizamini by’igihugu ku buryo bushimishije.

Uyu muyobozi akomeza yemeza ko bakigowe no kugira umubare w’abarimu n’ibyumba bidahwanye n’umubare munini w’abanyeshuri bafite uhereye ahagana muri 2016. Hakiyongeraho n’ibura ry’ibindi bifasha mu myigire inoze nka za mudasobwa na laboratwari n’amasomero.

Lilly Carlisle, umuvugizi w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Impunzi mu Rwanda, yatangaje ko bakomeje gufasha impunzi mu bikorwa bitandukanye. Yemeza ko muri 2024 habayeho impinduka ku bigenerwa impunzi, ku buryo zibona nk’ibyagenerwa umuturage usanzwe.

Ku kijyane na gahunda y’uburezi, uyu muyobozi avuga ko bagikomeje guhangana no kugabanya ubucucike mu mashuri y’impunzi hibandwa ku kubaka ibyumba by’amashuri byinshi hirya no hino. Biteganyijwe ko ubucucike buzagera ku banyeshuri 70 mu cyumba buvuye kuri 90.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Kirehe: Impunzi ziratabariza ubucukike mu byumba by’amashuri bigiramo basaga 100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Sudan: Ingabo za RSF zateguje gushinga Guverinoma i Khartoum

Mon Aug 26 , 2024
Mu mpera z,icyumweru gishize, ingabo z’abakomando bo muri Sudani (RSF) zatangaje ko zizatangiza guverinoma mu murwa mukuru Khartoum niba ingabo za Leta zikomeje kwanga imishyikirano yo guhagarika Intambara imaze amezi 16. RSF iyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kurinda abaturage no guha uburenganzira umuyobozi mukuru […]

You May Like

Breaking News