Knowless yahamije ko Kagame yahaye Abanyarwanda ubuzima

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki yatanze ubuhamya bw’ukuntu FPR-INKOTANYI na Chairman wayo, Paul Kagame, bamugaruririye ubuzima ubwo yaragowe no kubaho kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo.

Yabitangaje kuri uyu Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, kuri site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera aho Umuryango FPR-INKOTANYI wari wakomereje ibikorwa byo Kwamamaza, Paul Kagame, umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless niwe watanze ubuhamya bw’uburyo Umuryango FPR-INKOTANYI wafashishe igihugu.

Yatangiye avuga ko atabona aho ahera n’aho agarukira avuga ibigwi bya Paul Kagame.

Yatanze ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye benshi mu muryango, agasigarana n’abantu babiri barimo na mama we.

Nyuma na Mama we yaje gupfa asigarana n’umuvandimwe we nawe kandi ari muto, ubwo aba afashe inshingano zo kumurera

Knowless yavuze ko bari bagowe no kubaho, gusa ngo umuvandimwe we yaje kubona akazi ku bwarimu kure, akagenda nka Saa cyenda z’Ijoro akagaruka bitinze yamusize mu kazu bitaga ‘ikibahima’ kubera ko ngo kabarutiraga kuba hanze.

Ati “Yaransigaga nijoro akagaruka bitinze, akansiga muri ka kazu twitaga ikibahima kubera ko katurutiraga kuba hanze.”

Knowless yavuze ko yagiraga ubwoba, nyuma azakwiga amayeri ‘Technique’, yo kujya asakuza amanywa n’ijoro kugira ngo hatazagira umugirira nabi cyangwa inyamaswa.

Yaje kwinjira mu buhanzi, abonamo amafaranga yise ‘Akantu’ ndetse aza no kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘ Masters Degree’ abifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda

Knowless yavuze yakuranye ikifuzo cyo kuzubaka inzu yisanzuye imwibagiza cya ‘kibahima’ yakuriyemo, nibwo we n’umugabo we bagiye gutura Karumuna mu Bugesera bahukaha inzu.

Knowless ashingiye ku buhamya bwe yavuze ko Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko igikumwe cyabo kiri tayari tariki ya 15 Nyakanga.

Ati ” yaradutindiye.”

Knowless yavuze ko atabona uko ashimira FPR-INKOTANYI na Chairman wayo Paul Kagame kubera uburyo bareze abana bari bato badafite icyerekezo.

Ati ” Mwaratureze turakura. Tuvamo abantu bakuru, bazima aribo ba twebwe. Twarashibutse, natwe twagize utundi twana. Utwana twacu ubu iyo turi kuririmba ntabwo turirimbishwa n’agahinda, turirimbishwa n’ibyishimo.”

Yongeraho ati “Nta ’stress’ bafite kuko babona icyizere mu babyeyi babo, mwarakoze cyane.”

Knowless yavuze ko iyo batekereje ku bintu byose Paul Kagame yabakoreye bumva bafite umwenda munini batabona uko bawishyura.

Ati “Nk’urubyiruko, ikintu twabizeza ni uko turi bato batari gito. Ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge, muradufite kuri ubu n’igihe kizaza.”

Si Knowless gusa uhamya ibyiza bya FPR-Inkotanyi kuko na Divin Uwayo wakuriye akaniga i Bugesera yahamije ko Paul Kagame yahinduye aka Karere kari karahejwe, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri politiki y’ivangura yarangaga Leta yari iriho.

Uwayo yavuze ko mu mikurire ye, buri mwana wavukaga mu Bugesera yagombaga kumenya igare kugira ngo abone uko azenguruka amavomo yose kugira ngo babone amazi.

Uwayo yashimiye Perezida Kagame uburyo yagejeje amazi meza mu Bugesera ndetse n’ibindi byinshi.

Ati “Ndibaza nti igipindi cy’Inkotanyi bavuga cyaduhaye amazi, kikaba kigiye kuzuza ikibuga cy’indege cya Bugesera […] ubwo icyo gipindi ntitugikeneye mu myaka itanu iri imbere? Niba ari icyo gipindi cy’Inkotanyi bavugaga turacyagikeneye.”

Biturutse kuri byinshi FPR-INKOTANYI yakoze, abaturage bo mu Karere ka Bugesera bahamije ko bakiyineye no mu bihe biri imbere.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Iteramakofi: John Cena yashyize akadomo k'urugendo rwe muri uyu mukino

Sun Jul 7 , 2024
John Cena wamamaye mu Mikino Njyarugamba ya ’World Wrestling Entertainment (WWE)’ izwi nka ’Catch’ yatangaje ko azasezera kuyikina nk’uwabigize umwuga mu 2025. Uyu Munyamerika yabitangaje mu mirwano izwi Money in the Bank yabareye i Toronto muri Canada avuga ko asezeye gukina nk’uwabigize umwuga bityo ko imirwano yo mu 2025 azayikoresha […]

You May Like

Breaking News