Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yigiye kuri nyakwigendera Maj Gen Fred Rwigema isomo ry’uko agomba kubohora umugabane wa Afurika wose.
Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu.
Amateka agaragaza ko mbere y’uko Maj Gen Fred Rwigema atangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 yari yaranarwanye urugamba rwagejeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi, ndetse amakuru avuga ko hari n’ibindi bihugu bya Afurika yagiye arwanamo.
Gen Kainerugaba agendeye kuri ibi bigwi, yanditse kuri X ye ati: “Nkiri umwana Nyakwigendera Fred Rwigema yanyigishije uko nabohora Afurika yose…Roho ye ikomeze kuruhukira mu mahoro”.
Gen Muhoozi kandi yaboneyeho gusabira umugisha “Afande Kagame” yakunze kwita se wabo.