Kuki mugihe utera akabariro atari byiza guseka!?

Mu gitanda muri gutera akabariro ntabwo mwemerewe gusetswa n’ibitajyanye cyangwa gukora ibibarangaza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibibi byabyo.

Abashakanye nibo bonyine bemerewe gutera akabariro, kuko uburenganzira babuhabwa n’Imana ndetse n’amategeko.Iyo bageze mu gitanda rero , umwe muri bo akabona mugenzi we asa n’ushaka kugira icyo amusaba, undi agirwa inama yo guhagarika ibindi yararimo umutima akawerekeza aho muri icyo gukorwa gusa.

Umwe mu bashakanye bakuze twaganiriye kuri iyi ngingo , yaduhamirije ko mu gihe abashakanye bafite amaseka menshi cyangwa bakaba bahugijwe n’inkuru isekeje bigoranye ko uri hejuru ahaguma cyangwa ngo uri mu gikorwa akigumemo.

Yagize ati:”Buriya, abashakanye bakundana bageze mu masaha yo kwisanzura no gushaka gudangira ibyishimo birabujijwe ko batangira guseka bya hato hato by’umwihariko baseka ibitajyanye n’ibyo barimo (Gutera akabariro).

Umuntu uri hejuru afite umurego, intege nke n’intekerezo ze byose biba biri ku gitsina cye n’icyamugenzi we iyo agiye mu bindi by’inkuru rero birangira ahavuye kuko uko mugenzi we aseka niko igitsina cye gisimbuka, abishimaga bikarangira”.

Ikinyamakuru cyitwa Happiness.com, cyanditse kivuga ko guseka ari byiza ariko bikaba mbere cyangwa nyuma y’igikorwa ariko na none uko guseka kukaba kujyanye n’ibyo n’ibyo bahozemo.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko umugabo n’umugore baba bafite inshingano zo gusetsanya mbere yo gutangira igikorwa aho kubikora mu gikorwa.

Ubushakashatsi bwemeje ko hagati y’abashakanye baba bagomba kwirinda gukoresha ibirimo; Telefone , kureba Televiziyo, cyangwa kwitaba undi muntu kuko ibyo byose bihindura umuvuduko w’imisemburo ijyanye n’imibonano mpuzabitsina bigatuma bahita bacika intege.

Ikinyamakuru cyitwa Enhancingintimacyaustin.com, kivuga ko “Mu gihe mubangamiwe n’ibintu bitandukanye bituma igikorwa gipfa. Nimubona bibaye rero, mujye muhita mu gisunikira hirya yanyu mwikomereze”.

Ibi birajyana no guseka, abashakanye bagirwa inama yo kubireka ahubwo bakajya bafata iminota yo guseka mbere bakabona kwinjira mu gikorwa nyirizina.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Mu magambo yuje urukundo Umugaba Mukuru w'ingabo za Uganda yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda

Mon Aug 5 , 2024
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere aho ateganya kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Nejejwe […]

You May Like

Breaking News