Kurangiza vuba ku bagabo biterwa ni iki, ese biravurwa? (Igice cya 1)

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari abagabo bakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba , abenshi bikababangamira kandi bikaba intandaro yo kudashimisha abagore babo. Uretse ko n’umugore aba abangamiwe n’uko atishimira imibonano mpuzabitsina kubera ko umugabo we ahita arangiza ,n’abagabo bafite iki kibazo bahora babangamiwe kubera ko baba batabasha kugaragaza ubugabo bwabo aho bushingiye.

Ubusanzwe kurangiza vuba si indwara ariko iyo bikabije bigira ingaruka mbi ku mibanire y’abashakanye harimo nko gucana inyuma. Umugore ufite umugabo urangiza vuba iteka mu gihe bari gutera akabariro abihirwa n’urugo. Kubera ko aba adashobora kugera ku byishimo bye byanyuma(Orgasme).

Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi. Niba nawe wari ufite iki kibazo cyangwa umugabo wawe akaba arangiza vuba mu gihe muri gutera akabariro ku rugo si urw’umwe.

Iki kibazo kiri mu byiciro bibiri:

1. Umugabo wahuye nacyo kuva aho yatangiriye gukora imibonano mpuzabitsina bigakomeza,kurangiza vuba bikamubaho akarande.

2. Hari n’igihe umugabo aba yarahoze abasha kuyobora ukurangiza kwe(Controler l’éjculation) ariko nyuma akajya arangiza vuba kuburyo butunguranye.

Nizihe mpamvu zituma umugabo arangiza vuba kandi atariko byahoze ?

Iyo umugabo yabashaga kurangiza igihe abishakiye ,nyuma bigahinduka,hari impamvu nyinshi zishobora kubitera. Murizo twavuga:

Umunaniro ukabije,ibibazo byinshi kandi atahoranye, Umunaniro ukabije ,Kwikinisha, Kugira ubwoba mu gihe ukora imibonano no kutigirira icyizere, Imisemburo itameze neza mu maraso, Indwara zifata amabya, Impanuka, Uruhererekane rwo mu miryango,Umujinya mwinshi,kugira isoni cyane,.. Indi mpamvu ishobora kuba intandaro yo kurangiza vuba k’umugabo ni ugukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatisanzuye cyangwa nawe ubwawe udatuje.

Ku bagikora imibonano bwa mbere rero, nta mpamvu yo guhangayika ngo wasanga ndangiza vuba bitewe n’igihe wamaze. Ni ibisanzwe ko ku mibonano ya mbere umugabo arangiza vuba kubera ko umubiri we n’ubwonko biba bitaramenyera ibyo byiyumvo bishyashya uterwa no gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo rero uba ugomba gukora, ni ukwirinda kwihutira gukemura ikibazo cyawe(kwikunda) ahubwo ukita cyane ku gutegurana kuko aribyo bizatuma umenyera imibonano bityo bikazagufasha kujya wiyobora mu bijyana n’igihe cyo kurangiriza.

Niki umugabo urangiza vuba yakora ngo abashe kubikira ?

Icya mbere ni ukumenya ko ufite iki kibazo kandi ukaba ufite ubushake bwo kubicikaho. Indi nama isumba izindi ni ukwirinda imwe mu mpamvu ishobora kuba itera iki kibazo mu zo twavuze haruguru.

Umugore wawe nawe birasaba ko mubiganiraho mugafatanyiriza hamwe kurwanya uwo mwanzi utuma igikorwa cy’akabariro kitagenda neza uko bikwiriye. Ariko hari n’indi tekiniki abagabo barangiza vuba bakwifashisha bikabafasha noneho kujya bashimisha abagore babo bakabafasha no kugera ku byishimo byabo byanyuma(Orgasme).

Icyo wakora? GUHAGARARA NO GUKOMEZA IGIKORWA

Nkuko umutwe ubivuga ni uguhagarika ubundi ugakomeza. Iyi ni tekiniki yavumbuwe na Kaplan. Ubusanzwe gukora imibonano mpuzabitsina huti huti nibyo bituma umugabo arangiza vuba. Aba ahanini ategekwa cyangwa ayoborwa n’ibyiyumviro bye. Stop and go siko bimeze. Umugabo aba agomba kugira umwanya runaka ahagarika igikorwa nyuma akongera .

Ibi byose biterwa n’uburyo aba yumva ibyishimo biri kumuzamukana. Iyi tekiniki isaba ko muba muyiziranyeho n’umugore wawe. Ni byiza nkuko twabivuze ko mubanza kubiganiraho.

Twibukiranye ko kurangiza k’umugore bitinda ugereranyije n’umugabo. Iyo rero umugabo atabashije gucungana n’uko asohora bituma umugore asigarana ikibazo kuko we aba atabashije kugera ku byishimo bye byanyuma.

Ese hari imiti ibivura?

Hari imiti bakwandikira bita Antidépresseurs. Impamvu abaganga badakunda guhita bayiha umuntu ufite iki kibazo ni uko burya buri muti umuntu afashe byanze bikunze hari ingaruka runaka umugiraho kuburyo buziguye cyangwa ubutaziguye.

Kurangiza vuba ni ikibazo giteza umwuka mubi mu bashakanye. Gutegurana kuburyo buhagije ,kuganira,gufashanya ni byo byafasha urugo rufite iki kibazo kugikemura amazi atararenga inkombe ngo umugore ahitemo kujya hanze .

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ITSINDA RIYOBOYE PI NEWORK KU ISI (PI CORETEAM) RIRAHAMAGARIRA ABAPIONEERS KUSHYIRA IFOTO KURI ACCOUNT ZABO MURI PI APP

Sat Jul 27 , 2024
Kuwa 26 Nyakanga 2024 nibwo Itsinda riyoboye Pi network (coreteam)  bashyize ahagaragara video isobanura uburyo bwo gushyiraho Ifoto muri account yawe Pi network, ibi byaje ubwo hari hashize iminsi hasotse irindi tangazo ryahamagariraga abapioneers kugira uruhare mucyo bise Challenge aho winjira muri porogaramu ya Pi aho bakunze kwita ahabanza( home […]

You May Like

Breaking News