Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi:
Ipapayi ikungahaye kuri Vitamini A na C, zifasha cyane mu kubungabunga ubuzima bw’uruhu. Vitamini A ifasha mu gukura neza k’uruhu, mu gihe Vitamini C ifasha mu kongera umusemburo wa collagen, utuma uruhu rusa neza kandi rugasa n’urubyiruko.
2. Gufasha mu igogorwa
Ipapayi ifite enzyme yitwa papain ifasha mu igogorwa ry’ibiryo, bikagabanya indwara zifata mu nda nko kubyimba cyangwa kugugara. Ibi bituma igogorwa ry’ibiryo rigenda neza kandi rikaba byiza.
3. Kurwanya uburwayi bw’umutima
Kurya ipapayi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima. Ipapayi rikize kuri fibre, potasiyumu, na Vitamini C, bikaba bifasha mu kugabanya cholesterol mbi mu maraso no kongera cholesterol nziza, bityo bigatuma umutima ukora neza.
4. Kurwanya indwara za kanseri
Ikirungo cya carotenoids kiboneka mu ipapayi gifasha mu kurwanya kanseri zitandukanye, cyane cyane kanseri y’uruhu, iy’amabere, n’iy’urwagashya. Ibi birungo birinda DNA y’uturemangingo twa muntu kwangirika no guhinduka.
5. Gufasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri
Ipapayi rikize cyane kuri Vitamini C ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Iyo vitamini ikomeza ubwirinzi bw’umubiri, bigatuma ushobora kwirinda indwara ziterwa n’udukoko tw’ibyorezo.
6. Kurwanya amavunane
Kurya ipapayi bifasha mu kurwanya amavunane yo mu ngingo kubera ikinyabutabire cya chymopapain kiboneka muri uru rubuto, gifasha mu kugabanya ububabare no kubyimbirwa.
7. Kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso
Ipapayi rikungahaye kuri potasiyumu ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Potasiyumu ifasha mu gutuma imitsi yoroshya, bityo bigatuma amaraso atembera neza.
8. Kugabanya ibiro
Kubera ko ipapayi riungahaye kuri fibre kandi rikaba rifite isukari nke, ni urubuto rwiza ku bantu bifuza kugabanya ibiro. Fibre ifasha gutuma wumva uhaze udashonje kenshi, bityo ugashobora kurya gake.
Ibyiza byo kurya ipapayi ni byinshi kandi ni urubuto rworoshye kubona. Ni ingenzi ko muri gahunda y’ibiryo ya buri munsi, ushaka uburyo bwo kurya ipapayi kugira ngo wongere intungamubiri n’ubuzima bwiza muri rusange.
Udukorere ubushakashatsi ku ipera