Lady Gaga yambitswe impeta y’urukundo.

1

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Michael Polansky, bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 yabitangarije Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal, ubwo bahuriraga mu Mikino ya Olempike iri kubera muri iki gihugu guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2024. Uyu muhanzikazi ari no mu baririmbye mu birori byo gutangiza iyi mikino.

Mu mashusho yakwirakwiye aturutse ku rukuta rwa TikTok rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, agaragaza uyu muhanzi amubwira ati “Uyu ni fiancé wanjye.’’

Gaga na Polansky batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020 ndetse icyo gihe bagaragaye bari gusomana mu Mujyi wa Las Vegas, ubwo bizihizaga gutangira umwaka mushya. Nyuma y’ibyumweru bike bongeye kugaragara muri Miami muri Super Bowl 2020 bahuje urugwiro.

Inshuti za hafi z’aba bombi, zabwiye PEOPLE icyo gihe ko babanaga mu nzu mu bihe bya Guma mu Rugo mu gihe cya COVID-19.

Muri Mutarama 2021 ubwo Lady Gaga yaririmbaga mu irahira rya Perezida Joe Biden ryabereye i Washington D.C, umukunzi we yari yamuherekeje. Icyo gihe yabwiye abari hafi y’urubyiniro ko ari ‘umukunzi we’.

Mu Ugushyingo 2021 PEOPLE yabwiwe n’abantu ba hafi b’aba bombi ko nubwo batahise bambikana impeta y’urukundo hutihuti, bitwaraga nk’abashyingiranywe. Ubu bafatanya mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubugiraneza.

Mu Ukwakira umwaka ushize Gaga na Polansky batunguranye mu birori bya ‘After party’ bya ‘Saturday Night Live’ icyo gihe bongera guhamya ko bakundana urutari urumamo. Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Lady Gaga yizihizaga imyaka 38, basohokanye ahitwa Giorgio Baldi i Santa Monica muri Califorania.

Gaga yari yarambitswe impeta y’urukundo na Christian Carino. Aba bombi baje gutandukana mu ntangiro za 2019 nyuma y’imyaka ibiri bakundana. Mu 2015 na bwo yari yambitswe impeta y’urukundo na Taylor Kinney uzwi muri Hollywood ariko nyuma y’umwaka umwe baratandukana.

Thank you Lady Gaga for your stunning performance at the opening ceremony. It was breathtaking.

Lady Gaga n’umukunzi we Michael Polansky ntabwo bari barigeze batangaza iyi nkuru

Lady Gaga na Michael Polansky bakundanye mu bihe bya COVID-19 ndetse muri Guma mu Rugo barabanaga

Lady Gaga yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo ubwo yasuhuzaga Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Lady Gaga yambitswe impeta y’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Agahinda ka Nzovu kuri Dorimbogo wagiye atamuhuje n’umugore batandukanye nkuko yari yarabimusezeranyije

Tue Jul 30 , 2024
Ubwo bashyinguraga Nsengiyumva Valantine [Dorimbogo], umukinnyi wa Filime Nzovu, yahawe umwanya kugira ngo agire ijmbo rya nyuma avuga nk’umwe mu babanye na Nyakwigendera cyane mu myidagaduro , agaragaza ko mu bi muteye agahinda harimo n’uko apfuye atamuhuje n’umugore we [Mama Sandrine] kandi yari yarabimusezeranyije. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa […]

You May Like

Breaking News