Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Stefani Joanne Angelina Germanotta wamenyekanye Lady Gaga, yatangaje ko nyina ari we wamuhuje n’umukunzi we Michael Polansky.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Vogue, aho yavugiye ko nyina yamumenyesheje ko yamushakiye umugabo nyuma yo guhura na Michael Polansky w’imyaka 46.
Gaga avuga ko yatunguwe no kuba umugabo umukwiye yaramuhawe na nyina.
Yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko nzabana n’umugabo nashakiwe na mama, byarantunguye cyane kuba mama yambonera umuntu ukwiye cyane.”
Yungamo ati: “Mama yahuye na we arambwira ngo ndatekereza ko nahuye n’umugabo wawe, mubwira ko njye ntiteguye kuba nabonana n’uwo muntu, gusa aho nabyemereye nasanze ari we nari ntegereje.”
Lady Gaga yemeje ko yasezeranye na Polansky, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutangiza imikino Olempike yabereye i Paris muri Nyakanga.
Ibihuha by’uko aba bombi baba bakundana byatangiye nyuma yo kugaragara bari kumwe mu birori byo kwizihiza umwaka mushya i Las Vegas mu 2019.
Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo umuryango n’inshuti zawo, bafatanyije kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 38 ya Lady Gaga, ibirori byabereye i Giorgio Baldi muri California.
Lady Gaga azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bloody Mary, Bad Romance, Hold My Hand, Shadow yafatanyije na Bradley Cooper n’izindi.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.