Leta iri hafi kubona abacunga Sitade Amahoro

2

Leta y’u Rwanda irimbanyije ibiganiro n’ibigo bitandukanye bizacunga Sitade Amahoro iherutse kuvugurwa.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Times, biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 iki gikorwa remezo kizaba gifite abakireberera buri munsi.

Sitade Amahoro yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe tariki ya 1 Nyakanga 2024, ndetse yahawe uburenganzira na CAF na FIFA rwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Sitade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.

Harimo ibyumba bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri sitade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Kugeza ubu iyi sitade imaze kwakira imikino itandukanye y’umupira w’Amaguru harimo umukino wahuje APR na Police FC, APR FC na Rayon Sports ndetse n’umukino wa CAF Champions League APR FC yasezereyemo Azam FC yo muri Tanzanian iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Leta iri hafi kubona abacunga Sitade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bazasubira ku masomo zizakorwa

Mon Aug 26 , 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira kuya 09 Nzeri 2024, iboneraho kumenyesha abanyeshuri biga bacumbikirwa ko bazatangira kujya ku masomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06 Nzeri 2024. Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa, “ X”  kuri uyu wa mbere NESA yasabye inzego […]

You May Like

Breaking News