Leta ya Uganda yahamije ko yakiriye imishyikirano ya RDC na M23

Soma inkuru ibanza DRC: M23 na FARDC mu mishyikirano i Kampala

Leta ya Uganda irahamya ko yakiriye imishyikirano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, n’ubwo Leta ya Congo yo ibihakana.

Amakuru aturuka i Kampala na Kinshasa avuga ko iyo mishyikirano yatangiye ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

Minisitiri w’Itangazamamukuru n’Itumanaho wa RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, ku wa Mbere yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “nta ntumwa RDC yohereje i Kampala kugirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23”.

Icyakora umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko “intumwa zo mu rwego rwo hejuru zaturutse muri guverinoma ya RDC na M23/AFC ziteraniye i Kampala mu rwego rwo kugarura amahoro muri RDC”.

Kampala kandi iremeza ko Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS) ari we uyoboye intumwa za Leta ya Congo.

Mu ntumwa za M23 havugwamo abarimo René Abandi na Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.

Bahala wanahoze ari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC kimwe na Muyaya, na we ahakana ko atigeze ahura n’abantu bo muri M23; n’ubwo ngo hari abashakaga kumuhuza na bo ku ngufu.

Yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE ati: “Ntabwo nigeze mpura n’abantu bo muri M23, misiyo yanjye yasobanuwe neza mu rwego rwa DDRRR. Minisitiri w’itumanaho na we yabisobanuye neza. Indyarya zashakaga kwifashisha kuba ndi i Kampala kugira ngo zanduze isura yanjye ndetse n’iya guverinoma, nyamara tutarigeze tugirana imishyikirano itaziguye n’ibyihebe bya M23.”

Uyu yemeje koko ari i Kampala, gusa avuga ko yajyanweyo n’indi gahunda yerekeye gucyura abana b’abanye-Congo barekuwe n’inyeshyamba za LRA muri Centrafrique.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kigali: Abaturage 12 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera

Tue Jul 23 , 2024
Abaturage 12 bikekwa ko banyoye ubushera mu Mudugudu wa Kagese, AKagari ka Gasheshe, Umurenge wa Masaka,mu Karere ka Kicukiro, barembeye mu Bitaro nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko buhumanye. Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, ubwo mu rugo rwa Mpayimana Olivier, yasuwe na sebukwe , bamuzanira ibinyobwa […]

You May Like

Breaking News