Leta zunze ubumwe z’Amerika: Uwaharaniye ko umunsi wo kwibohora kw’abacakara uba ikiruhuko mu gihugu yapfuye

Umudepite wari umaze igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheila Jackson Lee wo muri Texas, wafashije kuyobora ingamba za leta zo kurinda abagore ihohoterwa rikorerwa mu ngo no guharanira ko umunsi uzwi nka Juneteenth wizihizwa ku wa 19 Kamena mu rwego rwo kwibuka kwibohora kw’abacakara muri Amerika Uba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu, yapfuye. Yari afite imyaka 74.

Lillie Conley, wari umuyobozi mukuru w’abakozi be yemeje ko Jackson Lee, wari urwaye kanseri y’urwagashya yapfiriye i Houston ku wa Gatanu akikijwe n’umuryango we.

Uyu mudemokarate yahagarariye akarere ke akomokamo ka Houston ndetse n’umujyi wa kane mu bunini mu gihugu kuva mu 1995 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ivuga.

Yabanje kurwara kanseri y’ibere kandi atangaza ko yasanzwemo na kanseri y’urwagashya ku wa 2 Kamena. Icyo gihe Jackson Lee yagize ati: “Inzira iri imbere ntizoroha, ariko nizeye ko Imana izankomeza.”

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Joe Biden yagize ati: “Lee yari” umuntu ukomeye muri politiki yacu. ” “Buri gihe nta bwoba, yabwizaga ukuri ubutegetsi kandi akagaragaza imbaraga z’abaturage bo mu karere ke ka Houston mu cyubahiro n’ubuntu.”

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Igitero cyo kwihorera cya Israel muri Yemen kibasiye Umujyi wa Hodeidah

Sun Jul 21 , 2024
Igitero gikomeye cy’indege cyahungabanyije umujyi wa Hodeidah ku cyambu cyo ku Nyanja Itukura nyuma y’umunsi umwe abayobozi ba Israel bahize ko bazihorera igitero cya drone kibasiye Tel Aviv. Ibitero by’indege byibasiye ibikorwa remezo byo gutunganya peteroli n’amashanyarazi, bituma umuriro mwinshi ugurumana. Nibwo bwa mbere Yemeni yibasiwe ku mugaragaro kuva inyeshyamba […]

You May Like

Breaking News