Leta zunze ubumwe z’Amerika zemereye akanama k’umuryango w’abibumbye ko u Rwanda rufite abasirikare barenga ibihumbi bine muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Amerika yashinje u Rwanda kohereza ingabo zirenga 4000 mu gushimangira ubushobozi bwa M23 n’imitwe y’inyeshyamba za Congo River Alliance mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Raporo nshya impuguke za Loni zita ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara yerekana ko mu burasirazuba bwo muri iki gihugu hari ingabo bivugwa ko zoherejwe n’u Rwanda mu gutanga ufasha ku inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 .
“Ingabo z’u Rwanda zigera ku 4000 ziri ku butaka bwa DRC kandi zagabye ibitero bitandukanye byahitanye abasivili, harimo n’igitero cyo ku ya 3 Gicurasi cyagabwe ku nkambi ya IDP ya Mugunga, cyahitanye abantu benshi abandi barakomereka.“nk’uko” Stephanie Sullivan ,Ambasaderi wungirije w’agateganyo mu Muryango w’Abibumbye.yabitangaje Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Sullivan yavugiye ibi mu nama y’igitaraganya yabereye mu Muryango w’abibumbye aho ibihugu byinshi byakomeje kugira amacyenga nyuma y’uko M23 ikomeje gufata uduce twinshi ubutitsa kandi ari umutwe w’inyeshyamba usanzwe ubarizwa mu majyaruguru ya Kivu bagatekereza ko ushobora kuba uvana ubufasha bwa gisirikare mu Rwanda.
M23 ikomeje kwagura ubutaka bwaho igenzura kugera ku rwego rutigeze rubaho kuva uyu mutwe wakongera kubaho mu 2021, dore ko uri hafi kugera ku marembo ya Butembo mu majyaruguru ya Kivu na Minova muri Kivu y’Amajyepfo, ibi byateye abantu benshi kugira impungenge zo kurengera abaturage.
Kuva ku ya 30 Mata kugeza ku ya 8 Gicurasi, M23 yigiye imbere mu birindiro byo mu burengerazuba bwa Sake, yigarurira Rubaya, kamwe mu turere twinshi tuzwiho gucukurwamo amabuye y’agaciro ya coltan ku isi, maze ininjira no mu burengerazuba yerekeza mu mujyi wa Masisi no mu majyepfo yerekeza Minova muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku ya 18 Gicurasi, FARDC yakoresheje y’indege za Sukhoi-25 ku nshuro ya mbere kuva muri Gashyantare. ibi bisa nkaho M23 yavuye mu birindiro byayo byo mu majyepfo mu karere ka Masisi.
Ubushyamirane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda bwaranzwe no gukomeza kwiyongera kw’amagambo asebyanya ndetse no gushinja bamwe ku bijyanye no gukoresha imitwe yitwaje intwaro nk’intumwa.
Mbere yaho gato, Bintou Keita, ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO), yabwiye akanama gashinzwe umutekano ko, “mu byumweru bibiri bishize, M23 yafashe ahantu henshi hegereye mu majyaruguru ya Kivu, itwika ibirindiro bya FARDC byinshi ndetse n’abaturage bamwe bavanwa mu byabo.”
Yongeyeho ati: “Nkuko byanditswe n’itsinda ry’impuguke, ritanga raporo kuri komite ishinzwe ibihano by’Inama Njyanama, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ishyigikiye M23. Ikibazo cya M23 cyiyongera cyane mu ibyago biza ku mwanya wa mbere mu bishinjwa guteza amakimbirane mu karere.”
Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo yavuze ko kunanirwa kwicungira umutekano n’imiyoborere mibi bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro irenga 250 itemewe.
Yavuze ko abaturage b’abatutsi bo muri Kongo barimo bicwa n’amoko y’imitwe yitwaje intwaro, anamagana ibitero byose byibasiye abaturage b’inzirakarengane, harimo n’abimuwe mu gihugu.