LIVE : Umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame

Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2024 muri Stade Amahoro hazabera Ibirori byo kurahira kuri Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi watsinze amatora ku mwanya wa Perezida ku majwi 99.18%. Ukomeze usome iyi nkuru turajya tuguha amakuru yose uko araba agezweho kuri uyu muhango wo kurahira.

7:00‘: Abanyarwanda bo mu Karere ka Nyabihu , badutangarije ko gahunda ari ukwifatanya n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame muri iyo Manda nshya , bashyigikira ibyagezweho

Uwitwa Rutikanga Paul yagize ati:”Uyu munsi ni ubwo gushimangira amatora twagize. Twe rero, uyu munsi twiyemeje kugendana na Perezida wacu tushyigikira ibyagezweho tugera no ku bindi birenzeho”.

Benshi mu baturage bo muri aka Karere bafashe urugendo ruberekeza mu Nukuri wa Kigali kuri Stade Amahoro ahabera umuhango nyirizina.

Abanyarwanda benshi banejejwe n’uyu munsi udasanzwe kuri bo aho bemeza ko aribwo bukwe bari bategereje nyuma y’aho Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi atsindiye amatora.

Kugeza ubu , bamwe mu banyarwanda bahigiye gutangira kwinjira muri Stade Amahoro mu masaha ya Kare kuva nka Saa 6h00’ za mu gitondo kugira ngo badacikanwa n’ibirori byo kurahira ku Mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa 11 Kanama 2024: UMUNSI NYIRIZINA WO KURAHIRA.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Ramkalawan ari i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Perezida was Togo Faure Gnassingbé, yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame biba kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama.

Umwami wa Eswatini 🇸🇿 Mswati III yageze i Kigali mu Rwanda, aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame uheruka kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

10:30′: Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda n’amajwi 99.18%. Ibirori byo kurahira birabera muri Sitade Amahiro kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, bikaba byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu 22.

Uyu munsi wo ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024,wabaye umunsi w’akazi gakomeye cyane ko kwakira abakuru b’Ibihugu n’ababihagarariye mu Muhango wo kurahira kuri Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18%. Ni ibirori biteganyijwe ejo kuri Stade Amahoro. Turabasaba gukomeza kubana natwe kuri iyi nkuru kuko buri munota turajya tubagezaho uko bihagaze.

10:20′ : Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ni we wamwakiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

7:39‘: Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta

7:25′: Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

6:49′ : Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe

6:29 : Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yatangaje ko azitabira ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Uyu Mukuru w’Igihugu azagera mu Rwanda ku Cyumweru

6:24′ : Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné, yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, bizaba kuri iki Cyumweru.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

5:15′: Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yageze i Kigali, ayo yaje guhagararira Perezida Bassirou Diomaye Faye mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

4:57′ : Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.

4:40‘ : Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

4:23‘: Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

4:22‘: kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kigali aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, rizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Kiir yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Visi Perezida wa Zimbabwe nawe ari mu Rwanda aho yaje kwifatanya na Perezida Kagame mu muhango wo kurahira.

10:59′: Visi Perezida wa Malawi , Dr. Michael Usi , nawe yagize mu Rwanda, aho yaje kwifatanya na Paul Kagame mu muhango kurahirira kuyobora u Rwanda.

Ku wa 09 Kanama 2024 nibwo Perezidanse ya Guinée yemeje ko Perezida Mamadi Doumbouya azaba ari i Kigali mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame bizaba ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.Uyu akaba yaramaze kugera mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera abakuru b’Ibihugu bitandukanye baje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda kuri uyu munsi ufatwa mk’udasanzwe. Tariki 11 Kanama kandi ni umunsi witeguwe na buri Munyarwanda wagize uruhare mu gutora na cyane ko byakozwe mu mahoro no mu mutekano.

Abakuru b’Ibihugu barenga 20 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 11 Kanama 2024 mu Birori bizabera kuri Stade Amahoro.

Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo niwe uzahagararira Yoweli Kaguta Museveni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainarugaba yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 09 Kanama.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

BURUNDI: mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera Perezida yafashe umweyo ajya gusukura za Minisiteri

Sun Aug 11 , 2024
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yahagaritse akazi ke, ajya gukubura Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera. Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, bigira biti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye […]

You May Like

Breaking News