M23 irashinja Leta ya RDC kubasagarira mu gihe cy’agahenge 

2

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kubendereza mu bice bafashe nyuma yo kwemeza agahenge nk’uko byagaragarijwe mu biganiro by’i Luanda. 

Mu bikorwa byo kwendereza, M23 ivuga ko abasirikare ba Leta FARDC bavogereye uduce bafashe haba ku butaka no mu kirere. 

Uduce twavogerewe turimo Katwa, Itwe, Kikubo, na Kamandi two muri Teritwari ya Masisi. 

Ingabo sa FARDC kandi zagabye ibitero i Kirumba, Bunagana na Kanyabayonga no mu bice bihana imbibi. 

Ibyo byose byabaye mu masaha 48 nk’uko byashimangiwe  na Bertrand Bisiimwa, Perezida was M23. 

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Kinshasa ntibwigeze buhindura imico ya gashozantambara, ahubwo yabyaje umusaruro igihe cy’agahenge yongera kwisuganya, kwishakamo akanyabugabo no kongera gushyira ingabo mu ngamba, gushaka intwaro nshya ndetse no kongera kugaba ibitero.”

Yakomeje ashimangira ko mu masaha 48 gusa Ingabo za FARDC n’abambari bazo barimo FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, berekeje mu bice butandukanye aho bagiye kurwana. 

Ikibabaje M23 ni uko abo basirikare bavogereye ibice basanzwe barafashe, ndetse bakagaba ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za M23 no mu bice bituwe cyane bicungurwa umutekank n’izo nyeshyamba. 

Uretse ibyo kandi, ingabo za FARDC zavogereye ikirere cy’ibice birimo Umujyi wa Bunagana zihanyuza indege ya gusirikare. 

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “M23 irashinja Leta ya RDC kubasagarira mu gihe cy’agahenge 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

CAF Confederation Cup: Police FC yasezerewe na CS Constantine 

Sun Aug 25 , 2024
Police FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yasezerewe CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego  4-1 mu mikino ibiri yombi.  Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Umukino ubanza wabereye muri Algeria tariki 17 Kanama […]

You May Like

Breaking News