Umuhanzi akaba n’utunganya imiziki (Producer) wa Afrobeats, Maleek Berry, yavuze uko umuhanzi Davido yiyoberanyaga akigira umukene ubwo yari umuhanzi ukizamuka bagitangira gukorana.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bamukurira ku mbuga ze ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2024 ubwo yagarukaga ku mwihariko yabonanye umuhanzi Davido.
Maleek Berry avuga ko Davido yabikoraga kugira ngo yisanishe na bo, dore ko akenshi bahuriraga muri situdiyo imwe kandi abenshi muri bo bakomoka mu miryango ikennye, hanyuma na we akanga kwigaragaza mu buryo butandukanye n’ubwabo, hanyuma akaza gutungurwa ubwo Davido yamujyanaga kumusura iwabo mu rugo.
Ati: “Ubwo Davido yari afite abamukunda kuri YouTube ibihumbi bine gusa narabibonaga ageze i Londres, mujyana muri situdiyo i Bermondsey afata amajwi y’indirimbo”.
Akomeza avuga ko umuntu wamuhuje na Davido ari umwe muri babyara be wabahuje akoresheje imbuga nkoranyambaga bakisanga ari bo basore bo muri Nigeria bakunda umuziki bagitangira, ariko yatangajwe cyane no kwicisha bugufi kwe.
Ati: “Twahujwe na mubyara we, agakunda kwitwara nk’umwana uturuka mu muryango uciriritse nkuko twese byabaga bitumereye, ndetse n’ibiganiro byacu tukabihuza. Ubwo nageraga iwabo kwa se nkareba inyubako batuyemo narikanze ndanatungurwa.”
Akomeza agira ati: “Natangiye kugenda nsigara inyuma kuko numvaga ibitekerezo byange bimbwira ko ntakwiye gukomeza kugendana na we turinganiye, nabonye ari umunyamafaranga, nahise mvuga nti rwose abakire babaho pe, mbonye uko yakundaga kwisanisha natwe ndumirwa mbona ko ari umuntu nyamuntu.”
Berry yanatangaje ko Davido ari umugisha kuri we kuko yamuhuje na Wizkid na we akaba abona imikoranire yabo ari myiza.
Haravugwa ibi mu gihe Davido yatangaje ku mugaragaro ko yashyize ahagaragara urubuga nkoranyambaga rwe bwite yise Chatter muri Nyakanga 2024.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.